RFL
Kigali

Diamond ngo ntiyicuza kuba aca inyuma Zari akabyarana n’abandi bagore

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:13/12/2017 12:39
1


Ni kenshi byakunze kugarukwaho cyane mu itangazamakuru ko umuhanzi Diamond aca inyuma umugore we Zari ndetse akanabyarana abana n’abandi bakobwa. Gusa Diamond we ngo ntago abyicuza na gato.



Diamond ufitanye abana babiri na Zari aherutse kuvuga ko aticuza kuba yaraciye inyuma Zari akabyarana n’abandi bagore harimo umunyamideri Hamisa Mobetto. Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa BBC Salim Kikeke, ubwo Diamond yavuzeko atashoboraga kwamaganira kure umubano we n’uwo munyamideri kandi atigeze yicuza kuba yaraciye inyuma umufasha we n’ubwo byamugoye bigateza agatotsi mu rukundo rwe na Zari.

Zari

Zari na Diamond bafitanye abana babiri

Diamond umaze guca inyuma kenshi Zari akaba agiye kugira abana bane (4) yabyaye hanze yagize ati “Ntekerezako buri kintu cyose mu buzima kibaho kubera impamvu yo imwe y’imikurire y’ejo hazaza kandi burya Imana iba ifite inzira zitandukanye zo gutuma ikintu runaka kibaho muri ubwo buryo. Ishobora kuguteza ingorane kugira ngo ikugira umuntu ukomeye. Rero nta mpamvu yo kwigora ngo wicwe n’ubwoba n’agahinda.”

Zari

Hamisa Mobetto na Diamond babyaranye umwana

Mu minsi ya mbere bivugwa ko Diamond yabyaranye na Hamisa Mobetto, yakunze kubihakana kenshi. Gusa Mobetto we yakomeje kubishyira ku ka rubanda ndetse anarushaho gushotora Zari cyane, bijya ahagaragara. Zari yakomeje kubitwara mu mutuzo mwinshi nyuma Diamond yaje kuva ku izima arabyemera ndetse anemera kuzakomeza kumufasha kurera umwana no kuzuza inshingano ze nk’umubyeyi ku mwana we.

Zari

Ibibaho byose Zari abitwara mu mutuzo mwinshi ndetse akagaragazako nta kibazo afitanye n'umugabo we Diamond






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • shema thierry6 years ago
    diamond nae zari amuca inyuma niy mpamv bitamubabaza





Inyarwanda BACKGROUND