RFL
Kigali

Diamond na Hamisa Mobetto basigaye bitana abarozi n’abateramwaku

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:30/10/2018 18:16
1


Birazwi hose ko Hamisa Mobetto yabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz umwana we wa kabiri ndetse bakaba baragiranye n’ibihe byiza. Nyamara kuri ubu umwe yita undi umurozi undi akamwita umuteramwaku.



Aba bombi gutandukana kwabo kweruye kwamenyekanye muri Kanama uyu mwaka, byumvikane ko bamaze amezi abiri hafi atatu bashwanya. Ibi byabayeho nyuma y’uko Diamond ashinje Hamisa Mobetto gushaka gukoresha uburozi n’izindi nzira zose ngo amutsindire mpaka bakoze ubukwe.

Nyuma yaho, Diamond ntiyanatinyaga kwita Hamisa ihabara, ibintu byababaje cyane nyina wa Hamisa Mobetto kuba umwana we yiswe ihabara n’umugabo babyaranye umwana w’umuhungu. Kuri ubu rero Hamisa nawe arashinja Diamond kuba yari yarazanye imikoshi (imyaku) mu buzima bwe kuko igihe bari kumwe nta byiza byamugeragaho nyamara ubu bikaba biri kuza byisukiranya.

Hamisa Mobetto aherutse kwerekeza muri Amerika mu kazi

Hamisa Mobetto avuga ko ubuzima bwe Diamond akiburimo bwari bwuzuye akavuyo n’inyatsi nyinshi kuko nta cyiza na kimwe yageragaho. Ibi ndetse no kuba Diamond yaramuteraga umwaku yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Global Publishers agendeye ku kuba mu minsi ishize yarerekeje muri Amerika kuyobora ibirori byo ku kabyiniro ndetse hari n’ibindi biri kumuhira.

Umuteramwaku yamenyekanye

Hamisa Mobeto yagize ati “Wari uziko ubu ngubu ndi kubona ibiraka byinshi nanjye ubwanjye bikantangaza cyane uuntu amahirwe yose arikumfungukira ubu. Mba nibaza aho aya mahirwe kuva kera hose yari ari igihe nari nyakeneye. Ariko namenyeko nari kumwe n’umuntu wangoraga, antera umwaku akanamfungira imigisha gusa, ariko ubu nyuma yo kumucika (Diamond) amahirwe yanjye yose yarangarukiye.”







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • aline5 years ago
    wamugani umenya uyumutindi atera n'umwaku. Na zari baratandukanye ama contracts yakazi kifaranga ryinshi arisukiranya, nguwo arikwamamaza ubukerarugendo bwigihugu cye cyamavuko uganda, nguwo alikuyobora no kuba mc mubirori bikomeye za america na south africa hamwe nabantu bakomeye kuisi nka se ya beyonce, nguwo muli pannel yabakemurampaka muli miss uganda, yewe umenya akagatype aragashingwe koko kari karamushindiriye kokanyagwa. bakobwa mujyemuitondera aba stars ntiwamenyibyabo banabatangaho ibitambo mutitonze ngomusenge





Inyarwanda BACKGROUND