RFL
Kigali

Diamond agiye gusubizwa mu nkiko aregwa kwihakana umwana no kudatanga indezo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:22/06/2018 23:11
1


Wa musore wo muri Tanzaniya utajya uburanwa agashya buri gihe, udasiba mu itangazamakuru na gato, ukunze kwiyita Simba yongeye kugaruka kuri wa mwihariko we utajya utungura abantu na gato.



Umukobwa wo mu gihugu cya Kenya uzwi nka Gladys Butoto yatangaje ko agiye kujyana umuhanzi wo muri Tanzaniya, Diamond mu nkiko kubera impamvu yo kwihakana umwana.

Mugisoma umwana kuri Diamond, nta wutunguwe na gato kuko birasanzwe kuri uyu muhanzi. Nyuma yo kuba ari umuhanzi w’umuhanga kandi ukunzwe, ikindi azwiho ni ugutera inda. Uyu mukobwa Gladys yavuze ko Diamond ari se w’umwana umwe rukumbi babyaranye ufite umwaka umwe witwa Patience.

Uyu mukobwa kandi yongeyeho ko nta yandi mahitamo yari asigaranye aya yari yo ya nyuma, nyuma yo kugerageza izindi nzira zose z’uburyo yahuza na Diamond wari waramusabye kuzamubikira ibanga akamufasha kurera umwana ariko akaba atarubahirije ayo masezerano bagiranye nk’uko Gladys yabitangaje.

Diamond agiye kujyanwa mu nkiko kubera kwihakana umwana

Uyu mukobwa yavuze ko Diamond yamubeshye bihagije ndetse akanga no kwitabira igikorwa cyo gutanga ibizamini kwa muganga. Yagize ati: “Ubwa mbere yari yaremeye ko hazakorwa ibizamini byo gupima DNA, ariko ntiyigeze aza ku munsi wo gupima ibyo bizamini…Twari twarapanganye uko umwana azitabwaho natwe twembi, ariko sinakomeza kwifasha kurera umwana, sinakemera kwikomezanya ibibazo njyeyine.” Ibi Gladyz yabitangarije Uwazi, igitangazamakuru cyandika muri Tanzaniya.

Ubu ntibwaba ari ubwa mbere Diamond ajyanywe mu nkiko ku kirego cyo kwihakana umwana, n’umukunzi we kuri ubu, nyina w’umwana we, Hamisa Mobetto yabanje kwihakana umwana ariko aho amujyaniye mu nkiko ibintu bijya mu buryo. Birashoboka ko na Gladys byazamuhira nta wamenya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MAZINA5 years ago
    Ngaho da! Nyamara mwandika mutubwira ko "Diamond ari mu rukundo n'umukobwa".Ntimukavuge ko abantu bashaka babana bagamije kwisambanira gusa ngo bari mu rukundo.Kubera ko imana ibitubuza. Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko kandi ntidutandukane.Millions and millions z'abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw'iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw'iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w'imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Igihano cy’abanyabyaha,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma Abaroma 6:23.





Inyarwanda BACKGROUND