RFL
Kigali

Diam's wamenyekanye mu njyana ya Hip hop arashinjwa gutwara umugabo w’abandi yifashishije ubutunzi

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:14/05/2018 14:18
0


Sara wari warashakanye n’umuhanzi mu njyana ya Hip hop Faouzi Tarkani mu Bufaransa aramushinja kumuta akanamwerurira ko yashakanye na Diam's (nawe wamenyekanye mu njyana ya Hip hop) kuko afite amafaranga menshi kumurusha.



Sara usaba indezo umugabo we watwawe na Diam’s arashinja aba bakunze kwinezeza baba muri hoteli ihenze mu gihugu cya Tailand mu gihe nyamara we n’abana be babayeho mu buzima bukomeye. Sara avuga ko indezo yagabanijwe cyane ikavanwa ku mayero 800 ikagezwa ku mayero 500 ndetse anamburwa n’imodoka uyu mugabo we yari yaramuhaye byose bigizwemo uruhare na Diam’s.

Sara asobanura ko mu mwaka wa 2015 ubwo umuhanzi Faouzi Tarkani yamutanaga abana yanateye ubwoba amusaba kumuha gatanya, birangira Sara yemeye guha Faouzi Tarkani gatanya ndetse umuhanzi Faouzi Tarkani yerurira umugore we ko amutaye kuko nta mafaranga afite nk’aya Diam’s bagiye gushakana.

Faouzi Tarkhani avec sa femme Sara

Faouzi Tarkhani n'umugore we Sara bakiri mu rukundo

Sara yashakanye n’umuhanzi w’injyana ya Hip hop Faouzi Tarkani mu mwaka wa 2006, afite imyaka 23, mu gihe Faouzi Tarkani yari afite imyaka 31. Aba bombi babanye bamaze ibyumweru 3 gusa bamenyanye,nyuma yo guhurira ku rubuga nkoranyambaga rwahuzaga abakomoka mu idini rya Islam. Sara yemeza ko Faouzi yamubeshye cyane ndetse akanamutera ubwoba kenshi ariko akamwihanganira.

Yagize ati “Yari yarampishe ko atabonaga ku kigero cya 95 % yahoraga yifungiranye mu cyumba agasohoka tugiye kurya cyangwa kuryama,nubwo nabimenye nyuma ariko naramwihanganiye, aho kunyitura ineza arampemukira, antana abana 3 “ Kugeza ubu Faouzi Tarkani na Melanie Geogiades uzwi ku izina rya Diam's abahanzi banditse amateka mu njyana ya Hip hop mu rurimi rw'igifaransa bafitanye umwana umwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND