Mi gihe gitambutse Ama G The Black yibasiye bikomeye abakobwa mu ndirimbo ye yise ‘Ikiryabarezi’. Ni indirimbo yakunzwe ariko nanone igakorogoshora bamwe mu bakobwa. Kuri ubu Ama G yamaze gusubizwa n’umukobwa winjiye mu muziki bwa mbere ariko yinjirana amakare yo gusubiza uyu muraperi wari warifatiye ku gakanu abakobwa.
Uyu muraperikazi ubusanzwe witwa Ishimwe Devotha yinjiye mu muziki muri 2018, ubu akaba ari bwo ashyize hanze indirimbo ye ya mbere ariko ikaba izanye ubukana cyane ko ari indirimbo isubiza byeruye Ama G The Black mu ndirimbo ye yari yarakoze akayitwa ‘Ikiryabarezi’. Ijambo kuri ndi uyu muhanzikazi yasubije bikomeye Ama G.
Indirimbo nshya ya Devo Queen
Aganira na Inyarwanda.com yatangaje ko impamvu yahisemo gusubiza Ama G The Black ari uko iyi ndirimbo yari yakoze yibasiraga abakobwa nyamara ntirebe abahungu kandi ibyo Ama G yavugaga bikorwa n’abantu babiri ari umukobwa ndetse n’umuhungu. Bityo ngo uyu muraperi ntabwo yagombaga kwibasira abakobwa gusa nyamara hari n'abahungu baba atari shyashya mu kibazo nk’iki.
Ku kijyanye niba iyi itaba ariyo ndirimbo ya nyuma akoze Devo Queen yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko ubu yinjiye mu muziki kandi ko hari n’indi mishinga y’indirimbo zinyuranye afite mu minsi ya vuba izajya hanze.
UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA DEVO QUEEN ‘NIMWE BAREZI’
TANGA IGITECYEREZO