RFL
Kigali

'Despacito' yamaze guca agahigo ko kuba indirimbo yarebwe inshuro nyinshi ku isi kuri YouTube

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:7/08/2017 16:23
0


Uretse kuba ubu ari yo ndirimbo yarebwe n’abantu benshi ku isi, niyo yanaciye agahigo mu mateka ya Youtube, yabaye iya mbere yarebwe inshuro nyinshi zigera kuri miliyari 3. Izindi ziyirya isataburenge ni See You Again ya Charlie Puth na Wiz Khalifa hamwe na Gangnam Style ya Psy.



Despacito ni indirimbo y’umuhanzi Luis Fonso na Dady Yankee, ni ubwa mbere indirimbo yo muri Amerika y’epfo, yabashije kuza ku mwanya wa mbere kuri U.S Hot 100 ibyumweru 12 byikurikiranya, ibi byaherukaga muri 1996 ku ndirimbo Macarena ya Los del Río.

N’ubwo ibi byabaye ariko, abantu batandukanye bakoresheje imbuga nkoranyambaga baca Luis Fonso intege bamubwira ko ibi bitazabuza ko abantu bazaba bamwibagiwe mu myaka itageze no kuri 5 iri imbere, aha bafatira urugero runini ku ndirimbo Gangnam Style, ni yo yabaye iya mbere kurebwa inshuro zigeze kuri miliyari ku isi hose, nyamara bakagaragaza ko nta zindi ndirimbo nyirayo yakoze ngo zirenge umutaru kubera kurebwa kwa Gangnam Style.

Iyi ndirimbo yasubiwemo irimo na Justin Bieber, bivugwa ko byagize uruhare rukomeye mu imenyekana ryayo

Luis Fonso yari asanzwe umuhanzi n’umukinnyi w’amafilime, akomoka muri Puerto Rico ariko urwego rw’ubuhanzi yari ariho ntibwari bushamaje kugeza ubwo asohoye Despacito asigaye anatumirwa mu birori bikomeye by’umuziki akayiririmba. Bikunze kuvugwa kandi ko Despacito yasubiwemo na Justin Bieber ariyo yatumye iy’umwimerere izamuka cyane ku rwego iriho ubu.

Iyi ndirimbo yujuje miliyari 3 kuwa 5, nyuma yaho na See You Again yuzuza miliyoni 3, Gangnam Style yo iracyafite andi mamiliyoni agera muri 70 y’abantu bagomba kuyireba kugira ngo igere kuri miliyari 3.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND