RFL
Kigali

Desire Luzinda wiyeguriye Imana yavuze ku bukwe bwe n’umukunzi ahorana mu nzozi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/09/2018 16:29
0


Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye Sky Lounge, umuhanzikazi Desire Luzinda yatangaje ko yahinduye paji y’ubuzima yahozemo, avuga ko ashinze imizi mu buzima bushya bw’umukirisito wuzuye bumuganisha kurushinga.



Nyuma yo kuvuga y’uko yitandukanyije n’ubuzima yahozemo, Desire wakoze indirimbo “Kitone” yahise anatangaza y’uko afite indirimbo ebyiri za “Gospel” ziri kuri album nshya. Avuga ko ubutumwa bukubiyemo bwumvikanisha urugendo rushya rw’ubuzima n’impinduka yafashe.

Desire Luzinda yanahishuye ko mu minsi ya vuba azakora ubukwe namara kubona uwo umutima we ushaka. Yavuze ko afite inzozi zo gukora ubukwe bw’agatangaza n’umugaho uhora mu nzozi ze, ngo yiteguye kumwereka isi yose naramuka amubonye.

Desire Luzinda

Desire Luzinda yavuze ko yitegura gukora ubukwe

Uyu muhanzikazi wavuzweho kwiyambika ubusa atangaje ibi nyuma y’amezi make yiyeguriye Imana. Avuga ko akeneye kwambika impeta. Yagize ati “ N’ibyo ndifuza gukora ubukwe. Nk’umukirisitu, nizera  ko umunsi umugabo umutima wanjye wifuza azaza nzamutangiriza isi yose. Ntabwo ushobora guhisha umuntu wishimira ubuziraherezo.”

Mu myaka ishize, Desire w’imyaka 32 yavuzwe mu rukundo n’abagabo batandukanye barimo abanyamuziki, abacuruzi, abanyapolitiki ndetse na bamwe bo muri Nigeria. Ni umugore w’umwana umwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND