RFL
Kigali

Kampala: Depite Bobi Wine yashyitse iwe ahabwa ikaze n’abantu uruvunganzoka bamuririmba-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/09/2018 17:37
1


Ku gicamunsi cy'uyu wa Kane 20 Nzeli 2018, ibihumbi n’ibihumbi by’abashyigikiye Depite w’Intara ya Kyaddondo, Robert Kyagulanyi wamenyekanye nka Bobi Wine bamuherekeje kuva ageze ku kibuga cy’indege kugeza iwe i Magare mu Ntara ya Wakiso nyuma y’ibyumweru birenga bibiri abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Aopndo yatangaje ko mu gihe kingana n’isaha imwe n’iminota 30, baherekeje Bobi Wine akagera mu rugo iwe amahoro. Yashimiye Bobi Wine wemeye gukorana nawe muri uru rugendo rwo kumuherekeza. Yavuze ko Bobi Wine atigeze abagora ubwo bamusabaga y’uko bamuherekeza. Bobi Wine yageze mu nzu aganiriza abana be. Yasohotse hanze asaba abamuherekeje kumuha akanya akaruhuka.

Kwakirwa n'abashinzwe umutekano banamuherekeje iwe mu rugo byabanje kuvugwaho byinshi,...hari abavuze ko yatawe muri yombi

Kompanyi y’indege ya Kenya [Kenya Airways flight] ifite ibirango KQ 412 (E190) ni yo yagejeje Bobi Wine muri Uganda. Iyi ndege yahagarukanye Bobi Wine ku kibuga cy’indege cya Kenyatta Internatioanl Airport ku isaha ya saa tanu n’igice (11h30’). Ubwo yari ageze muri Uganda ku kibuga cy’indege, Bobi Wine yahise asanganirwa n'abashinzwe umutekano, havugwa byinshi birimo no kuba ngo yatawe muri yombi.

Bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda byavuze ko atari yemerewe kunyura ahasakirwa abagenzi dore ko yahise afatwa n’abashinzwe umutekano bakamwinjiza mu mudoka yabo. Ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda, abasirikare n’abapolisi bari benshi. Hatangajwe byinshi ndetse hari n'abavuze ko bamwe mu banyamakuru n’abarwanashyaka ba Bobi Wine batawe muri yombi mbere y'uko ahagera. NTV Uganda na Daily Monitor biri mu binyamakuru byatangaje ko Bobi Wine yatawe muri yombi, gusa si ko kwari ukuri kuko abashinzwe umutekano bari baje kumwakira.

Mbere yo kugera muri Uganda Bobi Wine yari yatangaje ko afite ubwoba

Mbere yo kugera muri Uganda, Bobi Wine yari yabwiye BBC ko ameze neza kandi ko amaguru ye mu minsi ya vuba aba akora neza. Abajijwe niba nta bwoba afite bwo kujya muri Uganda, yasubije ko afite ubwoba ashingiye ku buryo Leta ye irimo iritwara muri iyi minsi. Ariko ngo uko byagenda ko yari yiteguye kujya ku ivuko. Yagize ati "Mfite ubwoba. Inshuti zanjye zagombaga kuza kunyakira zafunzwe. Abo mu muryango wanjye ndetse n’umujyanama wanjye barafunze. Ariko ndacyashamye ngomba kujya mu rugo."

Yabajijwe niba yiteguye guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu muri Uganda, asubiza ko atari cyo agamije ahubwo ngo arashaka kwishyira akizana we n’abaturage ba Uganda. Ugbliz yandikirwa muri Uganda, yatangaje ko Bobi Wine atafunzwe ahubwo ngo yaherekejwe na Polisi iwe mu rugo i Magere mu ntara ya Wakiso. Umuvugizi wa Polisi, Emilian Kayima yatangaje ko bafite Bobi Wine aho bamuherekeje mu muhanda ari bucemo birinda ko abantu bakuzura umuhanda.

AMAFOTO UBWO BOBI WINE YAHEREKEZWAGA NA POLISI IWE MU RUGO

Bobi Wine at Jomo Kenyatta Airport

Ubwo yageraga ku kibuga cy'indege cya Kenya

Umutekano wari wakajijwe muri Uganda



Bobi Wine

Bobi Wine yageze iwe aherekejwe n'abashinzwe umutekano

Bobi Wine acknowledges applause from his

Yaherekejwe n'abantu benshi

Bobi Wine acknowledges applause from his

Supportersaaaa 703x422

Ubwo Bobi Wine yari ageze mu rugo iwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndikou5 years ago
    what we call people's power?





Inyarwanda BACKGROUND