Umuhanzi ukiri muto Deo Munyakazi umaze kubaka izina mu gukirigita inanga ya Kinyarwanda akaba amaze kujya mu bihugu bitandukanye mu bitaramo bikomeye aba yatumiwemo, kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya 'Umwungeri' yatuye abanyarwanda.
'Umwungeri' ni indirimbo nshya ya Deo Munyakazi ikaba irimo amagambo yo kuramya no guhimbaza Imana aho uyu muhanzi avuga ko Uwiteka Imana ari Umwungeri akaba asohoza icyo yasezeranije abantu. Deo Munyakazi aririmbamo aya magambo; "Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena asubiza intege mu bugingo bwanjye kubw'izina rye sinzakena. Wasezeranije Aburaham kuzamuha umwana w'umuhungu, Dawidi wamukuye mu ishyamba, Yozefu wamuhaye ubutwari, warabikoze uracyakora, ntujya uhinduka".
UMVA HANO 'UMWUNGERI' INDIRIMBO NSHYA YA DEO MUNYAKAZI
Deo Munyakazi ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma yo gushyira hanze; Twimakaze umuco’ na ’Urakwiriye Mwami’ yasubiranyemo n'umuhanzikazi w'icyamamare ku isi ariwe Joss Stone. Munyakazi Deo yatangiye gucuranga inanga nyarwanda mu mwaka wa 2012. Yabyigishijwe n’umusaza Mushabizi uzwi cyane mu nanga yitwa ‘Zaninka’. Kuko yabigiyemo abishaka kandi abishyizeho umwete ngo ntibyamutwaye igihe kirekire kumenya gucuranga iki gicurangisho gakondo cya Kinyarwanda. Kwigira ku bahanzi b'abahanga no kwimenyereza gucuranga kenshi gashoboka kandi akabikora abikunze, ni amwe mu maturufu yafashije uyu musore gutera imbere mu gucuranga inanga.
UMVA HANO 'UMWUNGERI' INDIRIMBO NSHYA YA DEO MUNYAKAZI
REBA HANO 'URAKWIYE MWAMI' YA DEO MUNYAKAZI FT JOSS STONE
TANGA IGITECYEREZO