RFL
Kigali

Denise Gakire umunyarwandakazi ugiye kugaragara bwa mbere muri filime yo muri Nigeria-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/04/2018 9:11
3


Muri iyi minsi filime zo ku mugabane wa Afurika ntawatinya kuvuga ko ziyobowe n'izo muri Nigeria. U Rwanda rwo ruracyari kwishakisha muri uyu mwuga cyane ko hakiri urugendo n'ubwo hari nyinshi muri filime zikinwa imbere mu gihugu. Kuri ubu Denise Gakire ni we munyarwanda wa mbere ugiye kugaragara muri filime yo muri Nigeria.



Aya makuru Inyarwanda.com yayahamirijwe na nyiri ubwite ubwo yahuriraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com ku kibuga cy’indege i Kanombe aho Denise Gakire yari avuye muri Nigeria aho yakiniye iyi filime. Uyu mukobwa yabwiye umunyamakuru ko yavuye mu Rwanda tariki 7 Mata 2018 aho yari yaragiye muri Nigeria agiye gukina filime akaba yaragarutse ku wa Gatandatu tariki 14 Mata 2018. Uyu mukobwa yavuye muri Nigeria bamaze gufata amashusho y’igice cya mbere cy’iyi filime azagaragaramo bise ‘Figitive United State of Africa’ ikaba filime uyu mukobwa azagaragaramo.

REBA HANO IKIGANIRO KIGUFI TWAGIRANYE NA DENISE GAKIRE

Aganira na Inyarwanda.com yatangarije umunyamakuru ko mu by'ukuri bamufashe nyuma y'uko abisabye bakamubaza uwo ari we bakareba filime yigeze gukina ndetse hiyongeraho ko yari yaranabaye umukinnyi w’umwaka muri 2016. Ibi byose bikaba byaratumye yemererwa gukina muri iyi filime izagaragaramo abandi bakinnyi bakomeye muri Nigeria.

Nk'uko Denise Gakire yabitangarije Inyarwanda.com ngo iyi filime izajya hanze muri Nzeli 2018 aho biteganyijwe ko izanamurikirwa hano mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka wa 2018. Denise Gakire ni umwe mu bakobwa bamamaye mu gukina filime hano mu Rwanda aho yakinnye muri filime zinyuranye nka Sakabaka n’izindi zakunzwe ariko magingo aya akaba ari gukina muri City Maid ari nayo aharawemo muri iyi minsi aho akina yitwa Nadia.

denisedenisedenisedenisedeniseDenise Gakire ubwo yafatwaga amashusho azakoreshwa muri iyi filime 

Denise Gakire

Abakinnyi bo muri Nigeria bazagaragara muri iyi filime






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • muhumuza6 years ago
    Indaya mbaya!
  • tutu6 years ago
    arko nkawe witwa uhumuza ubona utababaje koko?nsibeko ntanazi uyu mukobwa.ubwo wowe umwise indaya uriki?wamubonye ujyahe?wabwiwe niki ko ari ndaya wabimenye ute wowe utariyo?indaya ziramenyana nabasinzi bakamenyana naba christo bakamenyana kko haraho bahurira.so, mujye mutuza ubwo nawe ntiworoshye.
  • Nkusi6 years ago
    mwiriwe ,ariko nkuyu mumuhumuza kuki mutuma inkuru ye itambuka ;ibi si byiza ni agato kwirirwa mutuka abiterera imbere ngo ni indaya? ubwo burya wabuhagazeho? mureke umuntu yiterere imbere kandi iki ni gikorwa cyiza pe,ejp bundi araba yitereye imbere uraho ni amagambo atameshe:courage rata tera imbere





Inyarwanda BACKGROUND