Muri iyi minsi filime zo ku mugabane wa Afurika ntawatinya kuvuga ko ziyobowe n'izo muri Nigeria. U Rwanda rwo ruracyari kwishakisha muri uyu mwuga cyane ko hakiri urugendo n'ubwo hari nyinshi muri filime zikinwa imbere mu gihugu. Kuri ubu Denise Gakire ni we munyarwanda wa mbere ugiye kugaragara muri filime yo muri Nigeria.
Aya makuru Inyarwanda.com yayahamirijwe na nyiri ubwite ubwo yahuriraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com ku kibuga cy’indege i Kanombe aho Denise Gakire yari avuye muri Nigeria aho yakiniye iyi filime. Uyu mukobwa yabwiye umunyamakuru ko yavuye mu Rwanda tariki 7 Mata 2018 aho yari yaragiye muri Nigeria agiye gukina filime akaba yaragarutse ku wa Gatandatu tariki 14 Mata 2018. Uyu mukobwa yavuye muri Nigeria bamaze gufata amashusho y’igice cya mbere cy’iyi filime azagaragaramo bise ‘Figitive United State of Africa’ ikaba filime uyu mukobwa azagaragaramo.
REBA HANO IKIGANIRO KIGUFI TWAGIRANYE NA DENISE GAKIRE
Aganira na Inyarwanda.com yatangarije umunyamakuru ko mu by'ukuri bamufashe nyuma y'uko abisabye bakamubaza uwo ari we bakareba filime yigeze gukina ndetse hiyongeraho ko yari yaranabaye umukinnyi w’umwaka muri 2016. Ibi byose bikaba byaratumye yemererwa gukina muri iyi filime izagaragaramo abandi bakinnyi bakomeye muri Nigeria.
Nk'uko Denise Gakire yabitangarije Inyarwanda.com ngo iyi filime izajya hanze muri Nzeli 2018 aho biteganyijwe ko izanamurikirwa hano mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka wa 2018. Denise Gakire ni umwe mu bakobwa bamamaye mu gukina filime hano mu Rwanda aho yakinnye muri filime zinyuranye nka Sakabaka n’izindi zakunzwe ariko magingo aya akaba ari gukina muri City Maid ari nayo aharawemo muri iyi minsi aho akina yitwa Nadia.
Denise Gakire ubwo yafatwaga amashusho azakoreshwa muri iyi filime
Abakinnyi bo muri Nigeria bazagaragara muri iyi filime
TANGA IGITECYEREZO