Denise Gakire ni izina ritari rishya muri filime z’u Rwanda uyu akaba yarakinnye muri filime nka Sakabaka n’izindi zagiye zikundwa ariko magingo aya akaba ari gukina muri Citymaid arinayo aharawemo muri iyi minsi. Kuri ubu uyu mukinnyi wa filime yamaze gufata rutemikerere yerekeza muri Nigeria aho yatangaje ko agiye muri gahunda z’akazi.
Uyu mukobwa wahagurutse mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Mata 2018 yerekeza muri Nigeria aha akaba yabwiye Inyarwanda ko agiye muri gahunda z’akazi ndetse yizeza umunyamakuru ko igihe izi gahunda zizaba zatunganye nkuko abiteganya azagenda amumenyesha icyakora avuga ko ibimujyanye n’ubundi ari ukwagura umwuga we wo gukina filime.
Denise Gakire ubwo yari yerekeje muri Nigeria
Denise Gakire ukina yitwa Nadia ni numwe mu bafite kompanyi zitegura ibitaramo, iyi izwi ku izina rya Royal Entertainment Ltd arinawe wigeze kuzana mu Rwanda umusore wo muri Nigeria Kiss Daniel. Denise Gakire akunze kujya muri Nigeria kenshi aho avuga ko ari gushaka uko yakwagura impano ye yo gukina filime ikava mu Rwanda gusa akaba yaba n’umukinnyi mpuzamahanga.
TANGA IGITECYEREZO