RFL
Kigali

Denise Gakire umukinnyi wa filime ugezweho muri CityMaid yerekeje muri Nigeria

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/04/2018 14:11
4


Denise Gakire ni izina ritari rishya muri filime z’u Rwanda uyu akaba yarakinnye muri filime nka Sakabaka n’izindi zagiye zikundwa ariko magingo aya akaba ari gukina muri Citymaid arinayo aharawemo muri iyi minsi. Kuri ubu uyu mukinnyi wa filime yamaze gufata rutemikerere yerekeza muri Nigeria aho yatangaje ko agiye muri gahunda z’akazi.



Uyu mukobwa wahagurutse mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Mata 2018 yerekeza muri Nigeria aha akaba yabwiye Inyarwanda ko agiye muri gahunda z’akazi ndetse yizeza umunyamakuru ko igihe izi gahunda zizaba zatunganye nkuko abiteganya azagenda amumenyesha icyakora avuga ko ibimujyanye n’ubundi ari ukwagura umwuga we wo gukina filime.

deniseDenise Gakire ubwo yari yerekeje muri Nigeria

Denise Gakire ukina yitwa Nadia ni numwe mu bafite kompanyi zitegura ibitaramo, iyi izwi ku izina rya Royal Entertainment Ltd arinawe wigeze kuzana mu Rwanda umusore wo muri Nigeria Kiss Daniel. Denise Gakire akunze kujya muri Nigeria kenshi aho avuga ko ari gushaka uko yakwagura impano ye yo gukina filime ikava mu Rwanda gusa akaba yaba n’umukinnyi mpuzamahanga.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Indaya mbi
  • l6 years ago
    wowe umutuwowe umututse uri ki c umva mbuze icyo nagutuka wambwawe kicwe ninzara wamutindiwe we nyoko
  • Bebe 6 years ago
    Aba ari mukazi sha Murapfa ubusa
  • 6 years ago
    ubwo se ko nawe umututse umurushije iki, aba ari mu kazi nyine atavugira hano kuko gateye isoni





Inyarwanda BACKGROUND