RFL
Kigali

Delvin Mudigi wa Sauti Sol ugiye kubagwa ukuguru arasaba inkunga y’amasengesho

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/01/2017 10:41
6


Delvin Savara Mudigi, umwe mu bagize itsinda Sauti Sol ari mu bitaro aho yiteguye kubagwa ukuguru nyuma y’imvune yagize ubwo yari muri siporo ari hamwe na bagenzi be kuri uyu wa kabiri i Karen mu mujyi wa Nairobi, akavunika ukuguru nyuma kugatangira kubyimba, bikaza kurangira agiye mu bitaro.



Kuri ubu uyu muririmbyi Delvin Savara Mudigi ari mu bitaro by’abagore byo mu mujyi wa Nairobi (Nairobi Women’s Hospital) aho yiteguye kubagwa ukugura kuri uyu wa 19 Mutarama 2017 nkuko Chano8 ibitangaza.

Nyuma yo kuvunika ukuguru,Delvin Mudigi umuririmbyi w’imena muri Sauti Sol avuga ko nyuma y'imyitoza bakoraga akayivunikiramo, ubwo bari bageze ku muhanda wa Ng’ong bagiye ku bitaro bihegereye, anyura mu cyuma (X-Rays), basanga igufa ry’ukuguru ryavunitse,abaganga bamugira inama yo kubagwa. Kuri uyu wa 19 Mutarama akaba ari bwo agiye kubagwa.

Magingo aya Delvin Mudigi arasaba abafana be inkunga y’amasengesho. Yagize ati “Ndasaba abafana banjye kunzirikana mu masengesho”. Kuri ubu Sauti Sol ikaba yasubitse gahunda zose yari ifite zijyanye n’umuziki kugeza igihe uyu muririmba wayo ukundwa na benshi biganjemo ab’igitsinagore azaba yorohewe. 

Image result for Delvin Mudigi sauti solImage result for Delvin Mudigi sauti sol

Delvin Mudigi umwe mu bagize Sauti Sol






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • benjamin7 years ago
    uwo ntago ntago ariwe mudigi uwo ni Polycarp Otieno.
  • melissa ciny chancelline7 years ago
    yoooooh Imana ikube hafi
  • Benji7 years ago
    @Benjamin ubwo ibyo uba uvuga uba ubikuye he?
  • 7 years ago
    Imana imukize.
  • Kiki7 years ago
    Ngo akundwa nabagore ubu iki wabugikundamwiki tsiweeee
  • Cris77 years ago
    @Benjamin banza ubamenye nyuma ubone gushwana. anyway Imana ifashe Delvin Akire vuba!!





Inyarwanda BACKGROUND