Delvin Savara Mudigi, umwe mu bagize itsinda Sauti Sol ari mu bitaro aho yiteguye kubagwa ukuguru nyuma y’imvune yagize ubwo yari muri siporo ari hamwe na bagenzi be kuri uyu wa kabiri i Karen mu mujyi wa Nairobi, akavunika ukuguru nyuma kugatangira kubyimba, bikaza kurangira agiye mu bitaro.
Kuri ubu uyu muririmbyi Delvin Savara Mudigi ari mu bitaro by’abagore byo mu mujyi wa Nairobi (Nairobi Women’s Hospital) aho yiteguye kubagwa ukugura kuri uyu wa 19 Mutarama 2017 nkuko Chano8 ibitangaza.
Nyuma yo kuvunika ukuguru,Delvin Mudigi umuririmbyi w’imena muri Sauti Sol avuga ko nyuma y'imyitoza bakoraga akayivunikiramo, ubwo bari bageze ku muhanda wa Ng’ong bagiye ku bitaro bihegereye, anyura mu cyuma (X-Rays), basanga igufa ry’ukuguru ryavunitse,abaganga bamugira inama yo kubagwa. Kuri uyu wa 19 Mutarama akaba ari bwo agiye kubagwa.
Magingo aya Delvin Mudigi arasaba abafana be inkunga y’amasengesho. Yagize ati “Ndasaba abafana banjye kunzirikana mu masengesho”. Kuri ubu Sauti Sol ikaba yasubitse gahunda zose yari ifite zijyanye n’umuziki kugeza igihe uyu muririmba wayo ukundwa na benshi biganjemo ab’igitsinagore azaba yorohewe.
Delvin Mudigi umwe mu bagize Sauti Sol
TANGA IGITECYEREZO