Mupenzi Patrick benshi bazi ku izina rya Deejay Mupenzi, wamenyekanye cyane mu mwuga wo kuvanga vanga umuziki, aho ari umwe mu baDjz bagize itsinda rya Platinum deejay rizwi cyane mu gushyushya ibirori bikomeye hano mu Rwanda, kuri ubu yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we Nathalie Byiringiro.
Deejay Mupenzi n’umukunzi we kuri uyu wa Kane tariki ya 27/11/2014 akaba aribwo bari berekeje mu Murenge wa Remera aho basezeraniye kubana nk’umugabo n’umugore imbere nk’uko amategeko y’igihugu abigena.
Dj Mupenzi n'umukunzi we Nathalie ubwo bari biteguye kurahirira no gusinya ko bemeranyijwe kubana nk'umagabo n'umugore
Kuri uyu munsi bikaba byari ibyishimo bikomeye kuri uru rugo rushya by’umwihariko nyuma y’imihango yo kurahirira kubana mu bibi no mu byiza, aho bakomereje ibirori muri imwe mu maresitora iherereye mu mujyi wa Kigali ahari hatumiwe imiryango hamwe na zimwe mu nshuti za hafi.Deejay Bissosso na David Bayingana basanzwe bakorana bya hafi na Mupenzi akaba ari bamwe mu bari baje kwifatanya nawe.
Reba uko byari byifashe mu mafoto
Akanyamuneza kari kose
Aha, Dj Mupenzi yarahiriraga kubana n'umukunzi we mu bibi n'ibyiza
Nyuma yo kurahira ibyishimo byari byose
Bahawe agatabo kagaragaza ko basezeranye binyuze imbere y'amategeko y'igihugu
Inshuti zabo zagiye zisigarana amafoto y'urwibutso mu matelefone
Deejay Bissosso utajya yiburira mu gusetsa, aha naho ntiyari yoroheye mugenzi we Deejay Mupenzi n'umukunzi we
Aho ibirori byakomereje bafashe umwanya banashima Imana ku bw'iyi ntambwe, banayiragiza ibiri imbere
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29/11/2014 aribwo imihango isigaye yo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana ari bwo izaba.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO