RFL
Kigali

Decent Entertainment yigaramye Zizou imushinja ubushishuzi bushinjwa Allioni na Bruce Melody

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/10/2018 11:29
4


Allioni na Bruce Melody mu minsi ishize bashyize hanze indirimbo bahuriyemo bise 'Tuza' ihita ishinjwa kuba ishishuye ku ndirimbo y'umuhanzi wo muri Zambia. Kuri ubu Decent Entertainment isanzwe ifasha Allioni nyiri iyi ndirimbo, yamaze kwigarama Zizou imushinja kuba ariwe wihishe inyuma y'ubu bushishuzi.



Mu ibaruwa igenewe itangazamakuru Decent Entertainment bashyize hanze, bagaragaje ko Zizou yabahemukiye akabagurisha indirimbo yiganye nyamara baranabanje kumubaza akabatsembera. Muri iyi baruwa igenewe itangazamakuru ubuyobozi bwa Decent Entertainment bwatangaje ko bashutswe bikomeye na Monster Record yabijeje ko iyi ndirimbo ari umwimerere nyamara bazi neza ko ari inyiganano. Muri iyi baruwa bagize bati:

Ubuyobozi bwa Decent Entertainment bunejejwe no gusobanura  ibyatubayeho muri iyi minsi, aha turisegura ku bakunzi ba muzika muri rusange ku cyasha twasizwe cyo "kwigana" indirimbo y'abandi. Mu by'ukuri indirimbo Tuza ya Allioni Buzindu na Bruce Melody Decent Entertainment iherutse gushyira hanze twemera ko ifite ikibazo kuko hari iyo bisa gusa twe nka Decent Entertainment ndetse n'abahanzi turabamenyesha ko turengana. Mu by'ukuri twe twaguze indirimbo muri Monster Records, iyi ndirimbo yari yanditse yewe inyikirizo (Chorus) ifashwe amajwi (voice recorded) mu rwego rwo gufasha umuhanzi kuririmbira mu njyana yayo (ibintu bisanzwe bibaho ku Isi yose). Mu gihe ibitero byose nitwe twabyiyandikiye. Iyi ndirimbo mbere y'uko ijya hanze Ubuyobozi bwa Decent Entertainment bwegereye ubwa Monster Record tubabaza niba koko iyi ndirimbo itaba ari iyo biganye ahandi nk'uko izari zasohotse mbere y'iyacu zagiye zibivugwaho, aha baradutsembeye batubwira ko ari umwimerere wa Monster Record. Twe rero tutari tunazi iyi ndirimbo cyangwa uwayiririmbye bwa mbere twashyize hanze indirimbo ari nabyo byavuyemo ko nyuma y'amasaha maCYe twamenye ko habayeho kwigana.

Ubuyobozi bwa Decent Entertainment bwasabye abakunzi ba muzika n'itangazamakuru kubababarira ndetse bagakomeza gukunda iyi ndirimbo cyane ko n'ubwo bashutswe ibi byose bikabaho ariko indirimbo bakoze yo ari nziza ku buryo yakundwa. ikindi kiri muri iyi baruwa ni uko nyuma y'uko bamenye ikibazo uko giteye ubuyobozi bwa Decent Entertainment bwatangiye ibiganiro na nyiri igihangano kandi ngo bimeze neza.

Decent Entertainment

Ibaruwa igenewe abanyamakuru

Muri iyi baruwa bakaba bagize bati" Nyuma yo gutungurwa n'ibi, ubuyobozi bwa Decent Entertainment mu izina ry'umuhanzi Allioni dufatanya mu kazi ka buri munsi ndetse na Bruce Melody bari bakoranye iyi ndirimbo, turasaba imbabazi abafana ba Allioni na Bruce Melody ndetse n'abakunzi ba muzika y'u Rwanda ndetse namwe abanyamakuru muri rusange n'abandi bababajwe n'ibyabaye. Ni igikorwa kigayitse twaguyemo tutabizi yego, ariko kandi indirimbo yo ni nziza.

Ni muri urwo rwego dusaba abakunzi ba muzika n'abanyarwanda muri rusange gukomeza kuyikunda kuko iririmbye neza yewe n'amashusho yayo ni meza. Bityo rero tugasaba abanyarwanda batugaragarije urukundo kuri iyi ndirimbo gukomeza kuyikundira ko ari nziza. Aha dusoze tubibutsa ko tukimenya ko indirimbo ifite ikibazo ubu twatangiye ibiganiro na nyiri ubwite wayiririmbye mbere kandi tubizeza ko ibiganiro bimeze neza n'ubwo byatubayeho bidutunguye."

REBA HANO TUZA YA ALLIONI YAKORANYE NA BRUCE MELODY

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • RWimbo5 years ago
    Hahaahahaaa! Bagire ngo Muyoboke ntasanzwe azi ko abahanzi ayobora bashishura. Si ubwa mbere bibaye ku muhanzi ayobora, si ngombwa ko nkora list. Iyo aba koko adashyigikiye uko gushishura aba yayikuye ku isoko bagakora indi shya ndetse ntanarangize abwira abantu ngo bakomeze kuyikunda. Iyi baruwa ahubwo nugushaka Hit yayo.
  • Ndikuryayo gustave5 years ago
    Nibyiza ariko namwe muyikure kwisoko kuko siyanyu mureke twiyumvire iyumwimere made in zambia
  • Kev5 years ago
    Iyo bashishuye yitwa ngwiki ra? Iyo yomuri Zambia
  • Joramu H5 years ago
    niba bazi neza yuko ifite ikibazo kuki bayirekera ku isoko? babnze bavugane na nyiri ubwite abahe uburenganzira indirimbo ibone yemerwe nkizindi. namwe urwo rurimi ntago ruri shyashya.





Inyarwanda BACKGROUND