RFL
Kigali

Deaf Choir, korali igizwe n’abafite ubumuga bwo kutavuga yinjiye mu muziki –VIDEO NSHYA

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:1/07/2017 19:09
0


Deaf Choir, ni korali igizwe n’abafite ubumuga bwo kutavuga bagera kuri 32, ariko abaririmba ni 26. Nyuma y’uko banogeje umugambi wo kwinjira mu muziki muri Kanama 2015, kuri ubu bashyize ahagaragara indirimbo yabo ya mbere y'amashusho bise ‘Abumva’ aho bisunze Africa Bora Band kugira ngo ubutumwa bwabo bwumvikane.



Nkuko twabitangarijwe na Singura Patrick, umwe mu bagize Africa Bora Band, akaba ari nawe muyobozi w’iyi korali y’abafite ubumuga bwo kutavuga, yatubwiye ko Deaf choir yatangijwe n’abantu bane nyuma bagenda biyongera banahuza umugambi wo guhimbaza Imana bifashishije ibindi bice by'umubiri.

Bazaga mu rusengero bakabona uko abandi baririmba baza kugira igitekerezo cy’uko nabo ingingo z’umubiri Imana yabahaye bazikoresha bagahimbaza Imana, batangira baririmba aho mu rusengero nyuma batangira no gukora ibitaramo. Singura Patrick

Nyuma yo gukora ibitaramo bakabona barakunzwe ngo ni ho havuye igitekerezo cyo gukora indirimbo y’amashusho, maze bahitamo ko bahera kuri iyi bise ‘Abumva’. Singura Patrick ati "Bagize igitekerezo cyo gukora video kugira ngo zigere ku banyarwanda nyuma hatoranywa iyo ndirimbo ko ari yo ikorwa mu zindi nyinshi bazajya basohora nyuma."

Kanda hano urebe amashusho y'iyi ndirimbo 'Abumva' 


Amashusho y’iyi ndirimbo bayakoze babifashijwemo na ministere yitwa ‘Equip disciples’ igamije gutoreza urubyiruko kuba abigishwa.

Deaf Choir na Africa Bora Band babarizwa mu itorero rya EBCR (Evangelical Baptist Churches of Rwanda) ifite amatorero mu ntara 4 z’igihugu ariko iyo korali yo ibarizwa ku ishami rya EBCR rya Rubavu –Rugerero ahayobowe n’umupasiteri witwa Rev Ndolimana Emmanuel ari nawe muyobozi mukuru w’iryo torero mu Rwanda akaba ashyumbye na Ministere yitwa Africa Bora ministries bisobanura Africa nziza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND