Davis D ni umuhanzi umaze kubaka izina mu bakunzi ba muzika hano mu Rwanda. Uyu muhanzi wamamaye cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo 'Biryogo', 'My people' n'izindi, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise 'Soso'.
Iyi ndirimbo nshya ya Davis D yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo, muri aya mashusho hakaba harimo udushya tunyuranye turimo abakinnyi banyuranye ba filime hano mu Rwanda ndetse n'amafoto y'abahanzi ba cyera bakanyujijeho uyu muhanzi yifashishije mu mashusho y'indirimbo ye. Ubwo yari abajijwe na Inyarwanda.com impamvu yashyize aya mafoto mu mashusho y'indirimbo ye, Davis D yabwiye umunyamakuru ko nta kindi cyabiteye uretse kuba aba ari abahanzi yemera kandi yubaha.
DAVIS D yashyize hanze indirimbo ye nshya 'Soso'
Ati "Cecile Kayirebwa, Makanyaga Abdoul, Impala, n'abandi mwabonye mu mashusho y'indirimbo yanjye nabashyizemo kuko ari abahanzi nemera batubereye icyitegererezo muri muzika..." Uyu muhanzi yashyize hanze iyi ndirimbo 'Soso' nyuma y'indirimbo yari aherutse gushyira hanze yise 'Nduwawe' iyi nayo ikaba yarakurikiraga 'Henessy' yakoranye na Bull Dogg ikamamara cyane.
Iyi ndirimbo nshya ya Davis D yise 'Soso' yakozwe yaba mu buryo bw'amajwi n'amashusho na Bagenzi Bernard uyu akaba umuyobozi wa Incredible record.
REBA HANO INDIRIMBO 'SOSO' INSHYA DAVIS D YAMAZE GUSHYIRAHANZE
TANGA IGITECYEREZO