RFL
Kigali

Davis D yashyize hanze indirimbo ye nshya 'SOSO' yasohokanye n'amashusho yayo agaragaramo amafoto y'abahanzi ba cyera -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/10/2018 18:29
3


Davis D ni umuhanzi umaze kubaka izina mu bakunzi ba muzika hano mu Rwanda. Uyu muhanzi wamamaye cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo 'Biryogo', 'My people' n'izindi, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise 'Soso'.



Iyi ndirimbo nshya ya Davis D yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo, muri aya mashusho hakaba harimo udushya tunyuranye turimo abakinnyi banyuranye ba filime hano mu Rwanda ndetse n'amafoto y'abahanzi ba cyera bakanyujijeho uyu muhanzi yifashishije mu mashusho y'indirimbo ye. Ubwo yari abajijwe na Inyarwanda.com impamvu yashyize aya mafoto mu mashusho y'indirimbo ye, Davis D yabwiye umunyamakuru ko nta kindi cyabiteye uretse kuba aba ari abahanzi yemera kandi yubaha.

Davis D

DAVIS D yashyize hanze indirimbo ye nshya 'Soso'

Ati "Cecile Kayirebwa, Makanyaga Abdoul, Impala, n'abandi mwabonye mu mashusho y'indirimbo yanjye nabashyizemo kuko ari abahanzi nemera batubereye icyitegererezo muri muzika..." Uyu muhanzi yashyize hanze iyi ndirimbo 'Soso' nyuma y'indirimbo yari aherutse gushyira hanze yise 'Nduwawe' iyi nayo ikaba yarakurikiraga 'Henessy' yakoranye na Bull Dogg ikamamara cyane.

Iyi ndirimbo nshya ya Davis D yise 'Soso' yakozwe yaba mu buryo bw'amajwi n'amashusho na Bagenzi Bernard uyu akaba umuyobozi wa Incredible record.

REBA HANO INDIRIMBO 'SOSO' INSHYA DAVIS D YAMAZE GUSHYIRAHANZE

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    ariko se aba batypes babuze ibyo baririmba kuburyo bigana ibyabandi
  • couraga5 years ago
    uyu muzigo ni sawa pe, Davis d komereza aho kbs
  • hhh5 years ago
    hhaahahha!! RIP Rwandan music! Mugeze naho mushishura gigy money kweli? ubu se iyi ndirimbo yawe itandukaniye he na UTABAMBA by gigy money ft best naso? (https://www.youtube.com/watch?v=0_GYTj8ImSs) Hakenewe yuko media ihagurukira kino kiba, otherwise music yacu aho igana siheza





Inyarwanda BACKGROUND