RFL
Kigali

Davis D yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Sweet Love’ –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/08/2017 16:04
2


Davis D, umwe mu bahanzi bakiri bato,nyuma yo kurangiza amashuri ye yisumbuye yiyemeje gukora umuziki nk’umwuga we. Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye zirimo Mariya kaliza,Biryogo, My people n’izindi kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Sweet love’.



Iyi ndirimbo nshya ya Davis D ibaye iya mbere ashyize hanze kuva yava mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star yari ibaye ku nshuro ya karindwi ikaba inshuro ye ya mbere yari yitabiriye iri rushanwa. Iyi kandi ibaye indirimbo ye ya kabiri akoreye mu nzu itunganya muzika ya Incredible aherutse gusinyamo amasezerano nk’umuhanzi uhakorera ibikorwa bye bya muzika.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA DAVIS D

Davis DDavis D ni umwe mu bahatanaga muri PGGSS7

Iyi ndirimbo nshya ya Davis D mu minsi mike ngo iraba iherekejwe n’amashusho yayo. Davis D yaherukaga gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Go Down’ yanashyiranye hanze n’amashusho yayo.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA DAVIS D






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mushimiye 2 years ago
    ndashaka kureba video
  • Dieudonne1 year ago
    Devis d ndagukunda cyane nkunda gukurikirana agashyakae kose cg izina ryae ah'arihohox ndakwemera kbx mperereye kicukiro kavukire yange ni Ruhango feristasio and continue push your musib





Inyarwanda BACKGROUND