RFL
Kigali

Davido yasuye abana biga mu ishuri rya muzika rya Nyundo–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/03/2018 17:22
2


Davido, umuhanzi w’icyamamare ku mugabane wa Afurika, ni umwe mu bakomeye uyu mugabane wa Afurika ufite. Kuri ubu uyu muhanzi ari kubarizwa mu Rwanda aho yaje mu gitaramo cyo kumurika Album ye nshya yise 30 Billions akaba ari kimwe mu bitaramo byinshi agomba gukora aho ari kuzenguruka ibihugu binyuranye bya Afurika.



Ku munsi we wa kabiri ageze mu Rwanda, Davido yavuye mu mujyi wa Kigali ajya i Muhanga aho yagiye gusura abana biga mu ishuri rya muzika igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Werurwe 2018 mu masaha ya saa saba akaba ari bwo uyu muhanzi yari ahageze. Nyuma yo gutemberezwa iki kigo Davido yafashe umwanya muto aganiriza abanyeshuri anabaririmbiraho gato ariko nanone abararikira kuzitabira igitaramo agiye gukora mu masaha make ari imbere cyane ko uyu muhanzi agomba kuririmba mu gitaramo kiba kuri uyu wa 3 Werurwe 2018.

Iki gitaramo Davido agiye kuririmbamo mu Rwanda ni izenguruka arimo muri iki gihe yamamaza Album ye nshya yise 30 Billion kikazitabirwa n'abahanzi banyuranye ba hano mu Rwanda barimo Charly na Nina, Riderman na Yvan Buravan aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 5000frw, 20000frw na 50000frw. Iki gitaramo kizabera muri parikingi ya Stade Amahoro i Remera.

Kuri ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo mbaturamugabo kizabera mu mujyi wa Kigali ari kugurishwa ahari uburyo burenga umunani bwo kugura amatike. Amatike wayasanga ahitwa Choma’d i Nyarutarama, Radisson Blu Hotel, Kabash Fashion House kuri UTC, Chap Chap Food i Nyamirambo, Kigali Heights hafi na Simba, Soho Fitness, Trophy’s no kuri Jumia.

DavidoImodoka Davido ari kugendamoDavidoDavido akigera muri iri shuriDavido Davido yahahuriye na Phionah Mbabazi wari wasuye iri shuri rya muzikaDavidoDereck wo muri Active aba yirinze kujya aho ashobora guhurira n'amafoto akajya kwiyicarira ahitaruyedanny nanoneDanny Nanone (ubanza iburyo) aba ari kuganira na bagenzi be b'abanyeshuri biganaDavidoDavidoDavidoDavido yishimiye aba banyeshuri bo mu ishuri rya muzikaDavidoDavidoDavidoDavido yataramiye aba banyeshuri zimwe mu ndirimbo ze bakunda

AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bugas6 years ago
    Nibyiza kbsa. Gusa Danny nanone na Dereck baransekeje
  • Shyaka Eloi6 years ago
    Hhhhhhh Dereck arko ni igitekerezo cyiza bagiz cyo kumujyana gusura ririya shuri mfite ikizere ko azataha atakizi Jay polly gs ahubw yameny bensh azataha yabonye neza isura y'umuziki nyarwanda coup de chapon kubabitekereje.





Inyarwanda BACKGROUND