RFL
Kigali

Davido yasobanuye impamvu atarakorana indirimbo na Wizkid

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:10/05/2018 13:00
0


Davido yatangaje ko kuba atarakorana indirimbo na Wizkid bahoze badacana uwaka bitavuze ko urwishe ya nka rukiyimo ahubwo ko igihe gikwiye izakorwa kandi idasabye imbaraga nyinshi kuko bose basanzwe bazi icyo gukora mu muziki.



Mu kiganiro na radio Soundcity Fm yo mu gihugu cya Nigeria, umuhanzi Davido yatangaje ko indirimbo ahuriyemo na Wizkid bagombaga kuyikora mu gihe nyacyo kandi n’ubundi igihe nyacyo nikigera bazayikora. N'ubwo atatangaje ko igihe nyacyo cyo gukora iyi ndirimbo kizagerera, icyakora Davido yatangaje ko iyi ndirimbo nibayikora izakorwa mu buryo bw’umwimerere.

Yagize ati”Indirimbo tuzahuriramo na Wizkid ,ndiyumvamo ko niba izakorwa, izakorwa by’umwimerere. Nitubitegura, ntituzigora mu gihe gikwiye bizaba

David Adeleke uzwi nka Davido w’imyaka 26 y’amavuko afite inzu itunganya umuziki yise Davido Music Worldwide (DMW) kuri ubu idakorana n’umuhanzi w’igitsinagore n'umwe. Abajijwe impamvu nta mugore cyangwa umukobwa ufitanye amasezerano n’iyi nzu ye y’umuziki, Davido yasubije atya”Iyo tuba tumufite mu nzu y’umuziki yacu, byari kudusaba kwirinda cyane”.

N'ubwo atashimye gusobanura byinshi kuri iki ariko iyi mvugo yamaganiwe kure n’amafana b’umuziki wa Nigeria kuko babifashe nko gutesha agaciro abakobwa n’abagore b’abahanzikazi muri iki gihugu cya Nigeria.

Source:Dailypost.ng






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND