RFL
Kigali

Davido yasakuje avuga izina ry’umukunzi we Chioma ubwo umufana yamusimbukiraga amwishimiye

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:15/08/2018 11:04
0


Umuhanzi Davido ,icyamamare muri muzika w’umunyanigeria yasakuje mu ijwi rirenga avuga izina ry’umukunzi we Chioma ,ubwo yari asohotse mu gitaramo muri Namibia, umufana w’umugore akamusimbukira ashaka kumuhobera amwereka ko amwishimiye.



Kuba Davido yatatse cyane ahamagara umukunzi we Chioma Rowland ubwo yari asatiriwe n’umufana we w’umugore byatunguye benshi mu bafana b’uyu muhanzi ubusanzwe uzwiho gukundwa n’abagore benshi cyane cyane mu gihugu cye cya Nigeria. Uyu mugore yasatiriye Davido nyuma y’igitaramo Davido na Wizkid bakoreye mu gihugu cya Namibia.

Davido and Wizkid live.

Davido na Wizkid mu gitaramo cyabereye Namibia

Davido ubusanzwe ufite abagore 2 byabayaranye amaze kwandika amateka y’urukundo n’umukunzi we Chioma Rowland mu bikorwa byinshi bitunguranye kandi bitangaje.Abajijwe impamvu yamuteye kwifata arya imbere y’abafana ,Davido yatangaje ko  atifuza kwandikwaho  inkuru mpimbano ,zishobora kumutandukanya n’uwo yihebeye Chioma.

Davido and girlfriend

Davido atatse yitabaza izina ry’umukuzi we chioma ,mu bafana bamwishimira,nyuma yo kuvugwaho gushaka kuryamana n’umukinnyikazi wa filime w’umunyazimbabwe ibyatumye anahakubitirwa urushyi n’uyu mugore. Kuri ubu Davido na Chioma babana nk’abashakanye, aho buri umwe ari biragoye ko wahabura undi.

Source:naija.nj






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND