RFL
Kigali

Davido yageze i Kigali-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/03/2018 20:19
2


Muri iyi minsi mu Rwanda nta kindi kiri kuvugwa mu bijyanye n’imyidagaduro usibye igitaramo gikomeye kizaririmbamo Davido umuhanzi w’icyamamare muri Afurika ndetse no ku Isi. Ku mugoroba w'uyu wa Gatanu ni bwo Davido yasesekaye i Kanombe.



Igitaramo Davido yatumiwemo giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Werurwe 2018. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Werurwe nibwo Davido yageze i Kigali. Akigera i Kanombe Davido yatangaje ko yishimiye kongera kugaruka mu mujyi wa Kigali yizeza abakunzi ba muzika kuryoherwa n’ibyo azabakorera. Uyu muhanzi yabwiye itangazamakuru ko akunda u Rwanda kandi yishimiye kuba yongeye kuhagaruka.

DavidoAgisohoka ku kibuga cy'indege i Kanombe yasanze ategerejwe

Davido yaherukaga mu Rwanda mu myaka itatu ishize, hari tariki 04/07/2014 mu gitaramo cyabereye kuri stade Amahoro mu kwishimira imyaka 20 yari ishize u Rwanda rwibohoye. Iki gitaramo cyari cyahuje abahanzi nyarwanda batandukanye barimo: Umuraperi Ama G, Bruce Melody, Dream boys, Urban boys, itsinda ry’abahanzi barimo Mariya Yohani, Tom Close, Jules Sentore, Massamba, Mani Martin na Eric Mucyo, Jay Polly ndetse na Cindy wari waturutse i Bugande nawe yasusurukije.

Kuri ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo mbaturamugabo kizabera mu mujyi wa Kigali ari kugurishwa ahari uburyo burenga umunani bwo kugura amatike. Amatike wayasanga ahitwa Choma’d i Nyarutarama, Radisson Blu Hotel, Kabash Fashion House kuri UTC, Chap Chap Food i Nyamirambo, Kigali Heights hafi na Simba, Soho Fitness, Trophy’s no kuri Jumia.

Iki gitaramo Davido agiye kuririmbamo mu Rwanda ni izenguruka arimo muri iki gihe yamamaza Album ye nshya yise 30 Billion kikazitabirwa n'abahanzi banyuranye ba hano mu Rwanda barimo Charly na Nina, Riderman na Yvan Buravan aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 5000frw, 20000frw na 50000frw. Iki gitaramo kizabera muri parikingi ya Stade Amahoro i Remera.

DavidoByari akazi kubonera Davido inziraDavidoDavidoAbanyamakuru bari benshiDavidoDavidoDavidoAgeze mu modokaDavidoImodoka yari icungiwe umutekano n'aba basore b'ibigango

DavidoIgitaramo Davido agiye gukorera mu Rwanda

Reba ubwo Davido yageraga ku kibuga cy'indege i Kanombe


AMAFOTO: NSENGIYUMVA EMMY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BAGARAGAZA JEAN PIERRE6 years ago
    OBO.welcome in 1000 hills Then enjoy da DAVIDO show of 30billion african tour.
  • Lambg Lambert6 years ago
    Twishimiye kwakira umustar bwa2 Murwanda





Inyarwanda BACKGROUND