RFL
Kigali

Davido utegerejwe i Kigali mu gitaramo gikomeye, ubwo aheruka ino yasize nkuru ki i musozi?-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/02/2018 16:40
0


Muri iyi minsi mu Rwanda nta kindi kiri kuvugwa mu bijyanye n’imyidagaduro usibye igitaramo gikomeye kizaririmbamo Davido umuhanzi w’icyamamare muri Afurika ndetse no ku Isi. Iki gitaramo byitezwe ko kizaba tariki 3 Werurwe 2018. Mu rwego rwo gukumbuza abanyarwanda iki gitaramo twabahitiyemo kubibutsa icyo uyu muhanzi yakoze mu myaka 3 ishize.



Ubwo Davido yaherukaga mu Rwanda ni mu myaka itatu ishize, hari tariki 04/07/2014, kibera kuri stade Amahoro ahabereye igitaramo gikomeye cyo kwishimira imyaka 20 yari ishize u Rwanda rwibohoye. Iki gitaramo cyari cyahuje abahanzi nyarwanda batandukanye barimo Umuraperi Ama G, Bruce Melody, Dream boys, Urban boys, itsinda ry’abahanzi barimo Mariya Yohani, Tom Close, Jules Sentore, Massamba, Mani Martin na Eric Mucyo, Jay Polly ndetse na Cindy wari waturutse i Bugande nawe yasusurukije.

Icyo gihe abahanzi bose bakoze iyo bwabaga bashimisha abantu ariko by’umwihariko ntawabura kuvuga ko wari umugoroba w’umuraperi Jay Polly washimishije ku buryo bukomeye imbaga y’abakunzi b’umuziki mu gihe Davido nk’umuhanzi n’ubundi wari utegerejwe na benshi byari byitezwe ko ari bushimishe abafana ari nako byagenze.

DavidoNyuma y'imyaka itatu Davido agiye gutaramira mu Rwanda

Uyu muhanzi ubwo aheruka inaha wakoze ku mitima y’abakunzi ba muzika agasiga inkuru mu Rwanda y'uko ari umwe mu bahanzi b’Abanyafurika bafite abakunzi benshi i Kigali kuri ubu agiye kugaruka mu gitaramo gikomeye azakorera muri Parikingi ya Stade Amahoro tariki 3 Werurwe 2018.

Kuri ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo mbaturamugabo kizabera mu mujyi wa Kigali yatangiye kugurishwa ahari uburyo burenga umunani bwo kugura amatike. Amatike wayasanga ahitwa Choma’d i Nyarutarama, Radisson Blu Hotel, Kabash Fashion House kuri UTC, Chap Chap Food i Nyamirambo, Kigali Heights hafi na Simba, Soho Fitness, Trophy’s no kuri Jumia.

Iki gitaramo Davido agiye kuza kuririmbamo mu Rwanda ni izenguruka arimo muri iki gihe yamamaza Album ye nshya yise 30Billion kikazitabirwa n'abahanzi banyuranye ba hano mu Rwanda barimo Charly na Nina, Riderman na Yvan Buravan aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 5000frw, 20000frw na 50000frw. Iki gitaramo kizabera muri parikingi ya Stade Amahoro i Remera.

azs

azsaszasdASXDBamwe mu bahanzi b'abanyarwanda baririmbanye na Davido ubwo aheruka inahaazsDj Bissoso niwe wacurangiye abaririmbyeaszazwMc Anitha Pendo na Mc Tino nibo bayoboye icyo gitaramoaszeazseCindy umugandekazi wari ugezweho ba Sheebah bataraza niwe wari watumiweazswDavido ubwo aheruka i Kigali, Jay Polly yari umwe muri ba kizigenza muri muzika y'u Rwanda muri icyo gitaramo uyu yakurikiye Davido mu gushimisha abafanaertacseasdDavido yajugunye ingofero mu bafana itorwa n'aba bakobwaAFSGTDZXCDavido yataramiye imbaga y'abanya Kigali bari baje kwishimira umunsi mukuru wo kwibohora

REBA UKO DAVIDO YITWAYE UBWO AHERUKA MU RWANDA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND