RFL
Kigali

Davido mu kirere aza mu Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/03/2018 16:00
0


Muri iyi minsi mu Rwanda nta kindi kiri kuvugwa mu bijyanye n’imyidagaduro usibye igitaramo gikomeye kizaririmbamo Davido umuhanzi w’icyamamare muri Afurika ndetse no ku Isi. Iki gitaramo byitezwe ko kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Werurwe 2018. Kuri ubu uyu muhanzi ategerejwe kugera i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Werurwe 2018.



Uyu muhanzi ubwo yahagurukaga iwabo muri Nigeria kuri uyu wa Gatanu yashyize hanze amashusho ari mu ndege abwira abakunzi be bo mu Rwanda ko ari kuza. Yagize ati” Rwanda Kigali, Rwanda, ndaje…”. Byitezwe ko Davido agomba kugera ku kibuga cy’indege i Kanombe kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Werurwe 2018 i saa moya z’umugoroba.

Davido

Davido ari mu ndege aza mu Rwanda

Davido yaherukaga mu Rwanda mu myaka itatu ishize, hari tariki 04/07/2014 mu gitaramo cyabereye kuri stade Amahoro mu kwishimira imyaka 20 yari ishize u Rwanda rwibohoye. Iki gitaramo cyari cyahuje abahanzi nyarwanda batandukanye barimo: Umuraperi Ama G, Bruce Melody, Dream boys, Urban boys, itsinda ry’abahanzi barimo Mariya Yohani, Tom Close, Jules Sentore, Massamba, Mani Martin na Eric Mucyo, Jay Polly ndetse na Cindy wari waturutse i Bugande nawe yasusurukije.

Kuri ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo mbaturamugabo kizabera mu mujyi wa Kigali yatangiye kugurishwa ahari uburyo burenga umunani bwo kugura amatike. Amatike wayasanga ahitwa Choma’d i Nyarutarama, Radisson Blu Hotel, Kabash Fashion House kuri UTC, Chap Chap Food i Nyamirambo, Kigali Heights hafi na Simba, Soho Fitness, Trophy’s no kuri Jumia.

DavidoIgitaramo Davido agiye gukorera mu Rwanda

Iki gitaramo Davido agiye kuza kuririmbamo mu Rwanda ni izenguruka arimo muri iki gihe yamamaza Album ye nshya yise 30Billion kikazitabirwa n'abahanzi banyuranye ba hano mu Rwanda barimo Charly na Nina, Riderman na Yvan Buravan aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 5000frw, 20000frw na 50000frw. Iki gitaramo kizabera muri parikingi ya Stade Amahoro i Remera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND