RFL
Kigali

Davido arataramira i Paris mu mpera z'iki cyumweru

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:22/09/2014 15:35
0


Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria Davido, nyuma yo kubaka izina rikomeye ndetse no gukorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye bya Afurika harimo n’u Rwanda ndatse na bimwe na bimwe byo ku mugabane wa Amerika kuri uyu wa 27 Nzeri aragana ku mugabane w’Uburayi mu Bufaransa.



Ku nshuro ya mbere agiye gutaramira muri iki gihugu, Davido akazafatanya n’abahanzi batandukanye barimo Clayton Hamilton and Shakalewa bazaba ari abandi batumirwa muri iki gitaramo kizaba ari akataraboneka ndetse binagaragara ko abafaransa bacyiteguye neza dire ko bamwe bamaze no kugura amatike yo kucyinjiramo

Davido

Abicishije ku rubuga rwa Twitter Davido yatangaje iby'igitaramo cye i Paris

dav

Benshi bamazekugura amatike y'igitaramo cye

Tubibutse ko David Adedeji wamenyekanye cyane nka Davido ari umwe mu bahanzi bakomeye cyane mu gihugu cya Nigeria ndetse no ku mugabane wa Afurika ukiri muto dore ko yavutse ku wa 21 Ugushyingo 1992.

Kugeza ubu Davido akaba amaze guhabwa ibihembo byinshi biturutse ku mpano ye ya muzika nka Best Male Artist muri MTV Africa Music Awards 2014 ndetse na Best International Music of Africa muri BET Awards 2014.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND