RFL
Kigali

Njuga yitabajwe nk’umusinzi mu mashusho ya ‘Ni uwacu’ ya Dany Vumbi - VIDEO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:3/08/2015 15:14
1


Nyuma y’icyumweru kimwe gusa ashyize ahagaragara indirimbo ye nshya yise ‘Ni uwacu’, umuhanzi Dany Vumbi yamaze gushyira ahagaraga amashusho y’iyi ndirimbo agaragaramo umwe mu bakinnyi ba film y’uruhererekane ‘Inshuti-Friends’ uzwi ku izina rya Njuga, ukina ari umusinzi kabuhariwe.



Mu kiganiro Dany Vumbi yagiranye n’inyarwanda.com ubwo yatugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Kanam 2015, yadutangarije ko yishimiye kuba iyi ndirimbo amashusho yayo asohotse vuba bishoboka nyuma yo kubona ko abakunzi be bayikunze cyane.

Reba amashusho y'indirimbo 'Ni uwacu'

Ati “ Nayisohoye vuba, kubera uburyo abantu bari bakiriye audio yayo. Numvaga bafite inyota yayo mpita nyishyira mu byihutirwa nkaba nyisohoye nyuma yicyumweru kimwe ndetse ndumva byishimiye cyane.”

Dany Vumbi yakomeje avuga ko uyu ari umwe mu mishinga yishimiye kuba ashyize hanze muri uyu mwaka, byumwihariko agaruka ku buryo kubona izina ry’iyi ndirimbo byamugoye cyane kubera amazina atandukanye inshuti ze za hafiz agenda zimuha.

Ati “ Izina ryarangoye ntabeshye, hari abayise gulu gulu, abandi bayita umunywi, abandi bashaka kuyita umusinzi, njyewe mbona ibyiza ari uko nayita ni Uwacu(Umusinzi).”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Irl8 years ago
    Abyitwayemo neza sana,umupapa usobanukiwe,kdi wiyubaha.





Inyarwanda BACKGROUND