Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Kamena 2016 nibwo umuraperi Dany Nanone yashyikirije ubuyobozi bukuru bw’ikigega AGACIRO Development Fund, sheki y’amafaranga ibihumbi 500 by’u Rwanda, ahita anatangiza ku mugaragaro IHUNDO Campaign naryo ryahise ribyara miliyoni zirenga ebyiri.
Ni mu muhango wabereye mu cyumba cy’ibiganiriro giherereye mu nyubako y’umujyi wa Kigali, aho urubyiruko rugera kuri 200 rwari rwaje gushyigikira igitekerezo cy’uyu muraperi ‘IHUNDO Campaign’ kigamije gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu kwiyubakira igihugu babinyujije muri gahunda yo kunganira ikigega AGACIRO Development Fund.
Twatekereje amazina menshi twakwita iyi gahunda ariko twahisemo IHUNDO kuko bijyanye n’intego yacu. Abanyarwanda twese tuzi amasaka, umuturage ufite umurima w’amasaka aramutse akuyemo IHUNDO rimwe akarijyana mu kigega ndizere ko ntacyo byahungabanya ku musaruro wo mu murima we, ibi biramutse bikozwe n’abaturage bose bagamije kwizigamira bagahunika mu kigega kimwe buri muntu IHUNDO, urumva uburyo baba bateganyirije umudugudu wabo. Dany Nanone asobanura umugambi we
Dany Nanone ubwo yasobanuraga birambuye uyu mugamnbi we
Mu mibare yatanzwe n’uyu muraperi yavuze ko mu gihe urubyiruko rugera kuri miliyoni rwaba rwatanze igiceri kimwe cy’ijana ari nawo mubare yizeye ko ubu bukangurambaga buzageraho, byatuma IHUNDO campaign ikusanya miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda, amafaranga yizera neza ko hari icyo yafasha mu iterambere ry’igihugu bigizwemo uruhare n’urubyiruko.
Abahanzi ba banyamuziki, abakinnyi ba film, aba sportif, abagoshi, ababaji n’urundi rubyiruko rukora imirimo inyuranye nibo bari baje kwihesha agaciro, ndetse umuntu akaba yavuga ko banabigezeho dore ko mu masaha agera kuri abiri bamaze, babashije guhuza umugambi maze bahagararira urubyiruko rurenga ibihumbi 20 barutangira amafaranga yafashwe nk’umusingi w’iyi gahunda mu gihe intego ari iy’uko mu minsi ijana izamara bazaba bamaze kugera ku rubyiruko rungana byibuza na miliyoni.
Mavenge Sudi nawe yaje gutera ingabo mu bitugu Dany, akaba yaranahagarariye urubyiruko 50 doreko yahise atanga amafaranga 5000Frw
Sofia Nzayisenga, umuhanzi wamamaye mugucuranga inanga nawe yashyigikiye iki gikorwa, ndetse anahagararira abantu 100, dore ko yatanze ibihumbi 10,000frw avuga ko ayatangiye abagore bo mu gikoni
Aline Gahongayire nawe yatanze 51,000frw, aba ahagarariye urubyiruko 510 muri iyi campaign
Lil G nawe yashyize mu gaciro, ashyigikira IHUNDO Campaign atanga ibihumbi 20,000frw, byagatanzwe n'urubyiruko 200
Umuraperi Pacson, usanzwe ari n'umunyamakuru kuri Radion/Tv One yatanze ibiceri bitatu by'ijana(300frw), avuga ko ijana ari irye, irindi aritanga mu mwanya w'umunyamakuru w'inshuti ye, naho irindi avuga ko aritanze mu izina ry'abafana be, ko kandi akomeza gushishikariza urubiruko kwitabira ubu buryo bwo kwiyubakira igihugu
Young Grace nawe yatanze cash ibihumbi 15,000Frw, mu mwanya w'urubyiruko 150
Uwamwezi Nadege umaze kwamamara muri Cinema nyarwanda nawe yitabiriye tangizwa ry'uru rugendo
Mani Martin nawe yaje gushyigikira umugambi wa Dany Nanone
Christopher na Lil G ni bamwe mu bahanzi bifatanije na Dany Nanone
Umunyarwenya Nkusi Arthur nawe yihesheje Agaciro anafasha urundi rubyiruko rugeze kuri 500 gutera iyi ntambwe maze atanga ibihumbi 50,000frw
Mc P Wamamaye, umunyamakuru wa Contact Fm nawe yashimye uyu mugambi anahita ahagararira urubyiruko 50, aniyemeza ko byamamaza mu biganio bye
Christopher nawe iki gikorwa yakigize icye, ahamya ko agiye kwifashisha imbuga nkoranyambaga ze mu gukangurira urubyiruko gutanga igiceri cy'ijana kizabyara miliyoni ijana
Bamwe mubatitwaje amafaranga bagiye bandika basezeranya Ihundo Campaign igihe bazayatangira
Umuhanzikazi Aline Gahongayire hamwe n'umunyarwenya Nkusi Arthur
Joseph, umwe mu basportif bari bahagarariye abandi, uyu akaba asanzwe ari mu buyobozi bw'ikipe ya AS Kigali nawe yatanze ibihumbi 50,000frw anaasezeranya ko agiye gukangurira urubyiruko rw'andi makipe
Miss Mutesi Jolly kubera izindi nshingano yari yagize , yabonetse mu birori byabaye nyuma byo kwishimira itangizwa ry'iyi gahunda, ndetse ahagararira urubyiruko 200, atanga ibihumbi 20,000frw anasezeranya uruhare rwe
Urubyiruko rw'ingeri zitandukanye rwari rwitabiriye
Abayobozi ba AgDF kuva ku muyobozi mukuru, ushinzwe ubukangurambaga, umubitsi bose bari bitabiriye
Ikipe yari yaturutse muri Minisiteri y'urubyiruko n'ikoranabuhanga nayo yaje gushyigikira uyu mugambi
Nyuma yo gutanga ibihumbi 500 mu kigega AgDF, Dany Nanone yagize igitekerezo cyo gushishikariza urundi rubyiruko kwitanga uko rwifite
Nk’uko Dany Nanone yakomeje abisobanura gahunda ya Ihundo campaign izajya iba ngarukamwaka mu gihe cy’iminsi ijana, aho urubyiruko ruzajya rukangurirwa gutanga byibuze igiceri kimwe gusa cy’ijana. Dany avuga ko impamvu yatekereje aya mafaranga ahanini ari ukugirango yereke urubyiruko ko ubumwe bwabo bushobora kubyara ikintu gikomeye mu iterambere ry’igihugu, aho kumva ko bitabareba wenda kubera nabo ubwabo bakiyubaka.
Dany Nanone ati “ Twiyemeje ko iki gikorwa twatangije uno munsi kizagera mu gihugu hose, umu Jeune wese wo mu Rwanda akabasha kwihesha agaciro, atari mu buryo bw’amafaranga gusa, ahubwo n’uburyo bw’imyumvire, tukumva neza ko buri muntu wese by’umwihariko urubyiruko azagerageza kumva ko igihugu ari icye ariwe ugomba kugikorera ko ndetse ko ari natwe tugomba kucyubaka.”
Dany Nanone yashyikirije ku mugaragaro umuyobozi w'Agaciro Develpement Fund, sheki y'ibihumbi 500,000frw yemereye imbere y'abafana mu gitaramo cya Primus Guma Guma Super Star cyabereye i Nyamirambo
Jack Kayonga, umuyobozi mukuru w’Agaciro Develpement Fund mu ijambo rye yashimiye byimazeyo Dany Nanone na bagenzi be b’urubyiruko rw’abahanzi n’abandi bahuje umugambi, abizeza ubufatanye.
Kayonga Jack na Dany Nanone nyuma y'uyu muhango wo gutangiza Ihundo campaign bafashe ifoto y'urwibutso/Nsanzabera JP
Yagize ati “Ndashimira igitekerezo cyiza Dany Nanone yagize. Mu by’ukuri bajyaga bavuga ngo ingufu z’igihugu ziri mu rubyiruko, gusa njye sinagize amahirwe yo gukorana bya hafi n’urubyiruko ariko ubu navuga ko mbonye icyo nahombye, ariko icyiza ni uko ubu ndi kumwe nabo kandi nanjye numva nkiri urubyiruko, ntabwo bizangora gukorana namwe, kandi mbashimiye ko mukomeje kudufasha namwe mwifasha kugirango twubake igihugu cyacu.”
Habayeho umwanya wo gusangira bishimira urugendo rushya rutangiye/Foto:Nsanzabera JP
Dany Nanone na Miss Mutesi Jolly bafashe agafoto k'urwibutso/Foto:Nsanzabera JP
Tubibutse ko nk'uko twabigarutseho hejuru, uyu muhango wo gutangiza IHUNDO campaign warangiye habaruwe amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri yavuye mu rubyiruko rusaga 200 rwari rwitabiriye, bivuze ko wongeyeho ibihumbi 500 bya Dany Nanone, batangiranye miliyoni ebyiri n'igice, aho bizeye ko mu minsi ijana bazaba bakabakaba miliyoni ijana zizaturuka mu rubyiruko rwihesha agaciro hirya no hino mu gihugu ndetse n'ababa mu mahanga.
Foto/ Niyonzima Moise
TANGA IGITECYEREZO