RFL
Kigali

Dany Nanone yahiguye umuhigo, atangiza ubukangurambaga bugamije gukusanya miliyoni 100

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:25/06/2016 13:37
13


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Kamena 2016 nibwo umuraperi Dany Nanone yashyikirije ubuyobozi bukuru bw’ikigega AGACIRO Development Fund, sheki y’amafaranga ibihumbi 500 by’u Rwanda, ahita anatangiza ku mugaragaro IHUNDO Campaign naryo ryahise ribyara miliyoni zirenga ebyiri.



Ni mu muhango wabereye mu cyumba cy’ibiganiriro giherereye mu nyubako y’umujyi wa Kigali, aho urubyiruko rugera kuri 200 rwari rwaje gushyigikira igitekerezo cy’uyu muraperi ‘IHUNDO Campaign’ kigamije gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu kwiyubakira igihugu babinyujije muri gahunda yo kunganira ikigega AGACIRO Development Fund.


IHUNDO Campaign

Twatekereje amazina menshi twakwita iyi gahunda ariko twahisemo IHUNDO kuko bijyanye n’intego yacu. Abanyarwanda twese tuzi amasaka, umuturage ufite umurima w’amasaka aramutse akuyemo IHUNDO rimwe akarijyana mu kigega ndizere ko ntacyo byahungabanya ku musaruro wo mu murima we, ibi biramutse bikozwe n’abaturage bose bagamije kwizigamira bagahunika mu kigega kimwe buri muntu IHUNDO, urumva uburyo baba bateganyirije umudugudu wabo. Dany Nanone asobanura umugambi we

IHUNDO CampaignDany Nanone ubwo yasobanuraga birambuye uyu mugamnbi we

Mu mibare yatanzwe n’uyu muraperi yavuze ko mu gihe urubyiruko rugera kuri miliyoni rwaba rwatanze igiceri kimwe cy’ijana ari nawo mubare yizeye ko ubu bukangurambaga buzageraho, byatuma IHUNDO campaign ikusanya miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda, amafaranga yizera neza ko hari icyo yafasha mu iterambere ry’igihugu bigizwemo uruhare n’urubyiruko.

Abahanzi ba banyamuziki, abakinnyi ba film, aba sportif, abagoshi, ababaji n’urundi rubyiruko rukora imirimo inyuranye nibo bari baje kwihesha agaciro, ndetse umuntu akaba yavuga ko banabigezeho dore ko mu masaha agera kuri abiri bamaze, babashije guhuza umugambi maze bahagararira urubyiruko rurenga ibihumbi 20 barutangira amafaranga yafashwe nk’umusingi w’iyi gahunda mu gihe intego ari iy’uko mu minsi ijana izamara bazaba bamaze kugera ku rubyiruko rungana byibuza na miliyoni.

IHUNDO CampaignMavenge Sudi nawe yaje gutera ingabo mu bitugu Dany, akaba yaranahagarariye urubyiruko 50 doreko yahise atanga amafaranga 5000Frw

IHUNDO CampaignSofia Nzayisenga, umuhanzi wamamaye mugucuranga inanga nawe yashyigikiye iki gikorwa, ndetse anahagararira abantu 100, dore ko yatanze ibihumbi 10,000frw avuga ko ayatangiye abagore bo mu gikoni

IHUNDO Campaign

Aline Gahongayire nawe yatanze 51,000frw, aba ahagarariye urubyiruko 510 muri iyi campaign

IHUNDO CampaignLil G nawe yashyize mu gaciro, ashyigikira IHUNDO Campaign atanga ibihumbi 20,000frw, byagatanzwe n'urubyiruko 200

IHUNDO CampaignUmuraperi Pacson, usanzwe ari n'umunyamakuru kuri Radion/Tv One yatanze ibiceri bitatu by'ijana(300frw), avuga ko ijana ari irye, irindi aritanga mu mwanya w'umunyamakuru w'inshuti ye, naho irindi avuga ko aritanze mu izina ry'abafana be, ko kandi akomeza gushishikariza urubiruko kwitabira ubu buryo bwo kwiyubakira igihugu

IHUNDO CampaignYoung Grace nawe yatanze cash ibihumbi 15,000Frw, mu mwanya w'urubyiruko 150

IHUNDO CampaignUwamwezi Nadege umaze kwamamara muri Cinema nyarwanda nawe yitabiriye tangizwa ry'uru rugendo

Mani MartinMani Martin nawe yaje gushyigikira umugambi wa Dany Nanone

IHUNDO CampaignChristopher na Lil G ni bamwe mu bahanzi bifatanije na Dany Nanone

IHUNDO CampaignUmunyarwenya Nkusi Arthur nawe yihesheje Agaciro anafasha urundi rubyiruko rugeze kuri 500 gutera iyi ntambwe maze atanga ibihumbi 50,000frw

IHUNDO CampaignMc P Wamamaye, umunyamakuru wa Contact Fm nawe yashimye uyu mugambi anahita ahagararira urubyiruko 50, aniyemeza ko byamamaza mu biganio bye

IHUNDO Campaign

Christopher nawe iki gikorwa yakigize icye, ahamya ko agiye kwifashisha imbuga nkoranyambaga ze mu gukangurira urubyiruko gutanga igiceri cy'ijana kizabyara miliyoni ijana

IHUNDO CampaignBamwe mubatitwaje amafaranga bagiye bandika basezeranya Ihundo Campaign igihe bazayatangira

IHUNDO CampaignUmuhanzikazi Aline Gahongayire hamwe n'umunyarwenya Nkusi Arthur

IHUNDO CampaignJoseph, umwe mu basportif bari bahagarariye abandi, uyu akaba asanzwe ari mu buyobozi bw'ikipe ya AS Kigali nawe yatanze ibihumbi 50,000frw anaasezeranya ko agiye gukangurira urubyiruko rw'andi makipe

IHUNDO CampaignMiss Mutesi Jolly kubera izindi nshingano yari yagize , yabonetse mu birori byabaye nyuma byo kwishimira itangizwa ry'iyi gahunda, ndetse ahagararira urubyiruko 200, atanga ibihumbi 20,000frw anasezeranya uruhare rwe

IHUNDO Campaign

IHUNDO Campaign

IHUNDO Campaign

IHUNDO CampaignUrubyiruko rw'ingeri zitandukanye rwari rwitabiriye

IHUNDO CampaignAbayobozi ba AgDF kuva ku muyobozi mukuru, ushinzwe ubukangurambaga, umubitsi bose bari bitabiriye

IHUNDO CampaignIkipe yari yaturutse muri Minisiteri y'urubyiruko n'ikoranabuhanga nayo yaje gushyigikira uyu mugambi

IHUNDO CampaignNyuma yo gutanga ibihumbi 500 mu kigega AgDF, Dany Nanone yagize igitekerezo cyo gushishikariza urundi rubyiruko kwitanga uko rwifite

Nk’uko Dany Nanone yakomeje abisobanura gahunda ya Ihundo campaign izajya iba ngarukamwaka mu gihe cy’iminsi ijana, aho urubyiruko ruzajya rukangurirwa gutanga byibuze igiceri kimwe gusa cy’ijana. Dany avuga ko impamvu yatekereje aya mafaranga ahanini ari ukugirango yereke urubyiruko ko ubumwe bwabo bushobora kubyara ikintu gikomeye mu iterambere ry’igihugu, aho kumva ko bitabareba wenda kubera nabo ubwabo bakiyubaka.

Dany Nanone ati “ Twiyemeje ko iki gikorwa twatangije uno munsi kizagera mu gihugu hose, umu Jeune wese wo mu Rwanda akabasha kwihesha agaciro, atari mu buryo bw’amafaranga gusa, ahubwo n’uburyo bw’imyumvire, tukumva neza ko buri muntu wese by’umwihariko urubyiruko azagerageza kumva ko igihugu ari icye ariwe ugomba kugikorera ko ndetse ko ari natwe tugomba kucyubaka.”

IHUNDO Campaign

Dany NanoneDany Nanone yashyikirije ku mugaragaro umuyobozi w'Agaciro Develpement Fund, sheki y'ibihumbi 500,000frw yemereye imbere y'abafana mu gitaramo cya Primus Guma Guma Super Star cyabereye i Nyamirambo

Jack Kayonga, umuyobozi mukuru w’Agaciro Develpement Fund mu ijambo rye yashimiye byimazeyo Dany Nanone na bagenzi be b’urubyiruko rw’abahanzi n’abandi bahuje umugambi, abizeza ubufatanye.

IHUNDO CampaignKayonga Jack na Dany Nanone nyuma y'uyu muhango wo gutangiza Ihundo campaign bafashe ifoto y'urwibutso/Nsanzabera JP

Yagize ati “Ndashimira igitekerezo cyiza Dany Nanone yagize. Mu by’ukuri bajyaga bavuga ngo ingufu z’igihugu ziri mu rubyiruko, gusa njye sinagize amahirwe yo gukorana bya hafi n’urubyiruko ariko ubu navuga ko mbonye icyo nahombye, ariko icyiza ni uko ubu ndi kumwe nabo kandi nanjye numva nkiri urubyiruko, ntabwo bizangora gukorana namwe, kandi mbashimiye ko mukomeje kudufasha namwe mwifasha kugirango twubake igihugu cyacu.”

IHUNDO CampaignHabayeho umwanya wo gusangira bishimira urugendo rushya rutangiye/Foto:Nsanzabera JP

Dany NanoneDany Nanone na Miss Mutesi Jolly bafashe agafoto k'urwibutso/Foto:Nsanzabera JP

Tubibutse ko nk'uko twabigarutseho hejuru, uyu muhango wo gutangiza IHUNDO campaign warangiye habaruwe amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri yavuye mu rubyiruko rusaga 200 rwari rwitabiriye, bivuze ko wongeyeho ibihumbi 500 bya Dany Nanone, batangiranye miliyoni ebyiri n'igice, aho bizeye ko mu minsi ijana bazaba bakabakaba miliyoni ijana zizaturuka mu rubyiruko rwihesha agaciro hirya no hino mu gihugu ndetse n'ababa mu mahanga.

Foto/ Niyonzima Moise






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • k7 years ago
    wow mbega ibintu byiza none se twe abo hanze turayaha nde?? Dany utubwire duhagararire urundi rubyiruko njye niyemeje gutangira ab jeune 700 ihundo uduhe adress
  • Umuhire diane7 years ago
    Du shimiye dani nanone kugitekerezo kiza yagize Natwe nkurubyiruko ,dukwiye kumushyigikira uko dushoboye , tumuri inyuma twihesha agaciro
  • Gerrard7 years ago
    wow nibyiza cyane Danny, iyontambwe uteye mubyuri twese nkurubyiruko tukuri inyuma kd tuzagushyigikira .imana ikomeze intambwe zawe
  • hod7 years ago
    Congz Danny ni gutyo byose bitangira,keep it up
  • Joz Kajo7 years ago
    Ndashima cyane iki gitekerezo ni cyiza kdi nicyumumaro. Thanks to Danny na team ye yose
  • Bienvenu7 years ago
    Iyi gahunda ninziza rwose kandi intego yihaye azayigeraho kandi Danny ni collegue wanjye wicisha bugufi numustar Ariko iyo muhuye uko agusuhuza ugirango niwowe mu star uzagera kure bro!!! turamushyigikiye!!!
  • Patrick rukundo 7 years ago
    Dany komerezaho ni good idea you think good so keep it up!!love u
  • Patrick rukundo 7 years ago
    Sha nibyiza cyane kandi natwe tukunze umukono kuko nigitekerezo kiza you have a good momery to think.
  • eva7 years ago
    Uyu mwana niba afite agashuri mungaye mu minsi iri imbere mutumvise ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri bimusomye wallah
  • solange7 years ago
    Wow that's great news we love that nkurubyiruko rwabanyarwanda turabikunze.... Nyaba myaewanda barihanze yurwanda ndumva byababyiza kwifatanya namwe mururworugendo mutangiye
  • Ally7 years ago
    Dire umuhanzi uzanye igitekerezo kizima kuva aho nabereye.twese turi inyuma abahanzi nurubyiruko kandi target yawe ya 100000 izagerwaho.congs
  • 7 years ago
    Ntekereza ko binyujijwe muri services zitandukanye zo kohereza amafrw nka MTN-MobileMoney, TIGOCash na AirtMoney, iyi campaign yakwihuta cyane. 100Frw kuri buri rubyiruko birashoboka cyane....Well done Danny
  • Shindon7 years ago
    Ni wowe muhanzi uzanye igitekerezo nk'iki gifitiye akamaro igihugu cyacu pe. Turagushyigikiye





Inyarwanda BACKGROUND