RFL
Kigali

Danny Vumbi yasohoye album iriho indirimbo yakunzwe cyane –AHO IBONEKA

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:3/03/2015 14:34
1


Kuri uyu wa kabiri tariki 03/03/2015 nibwo umuhanzi Danny Vumbi yashyize ku mugaragaro album ye ya kabiri yise”Kuri twese” ikubiyeho indirimbo 11. Iyi album ikaba iri kugurishirizwa kuri Nakumatt yo mu nyubako ya Kigali City Tower(KCT) ndetse n’iyo muri UTC bakunda kwita kwa Rujugiro.



Nkuko Danny Vumbi yabitangarije inyarwanda.com, kuri iyi album hariho indirimbo abakunzi ba muzika , by’umwihariko abakunzi be basanzwe bazi nka ni ‘Danger’  yakunzwe na benshi ndetse n’izo batari basanzwe bazi kandi akabasezeranya kuzayishimira kurusha album ya mbere yabanje gukora.

 Kuti twese Album

Album 'Kuri Twese'  ikubiyeho indirimbo zizwi n'izitazwi

Yagize ati” Kubwanjye iyi ni album nanjye nishimiye kurenza wenda n’indirimbo ziri kuri  album ya mbere.” Ubwo twamubazaga icyaba kiri kumutera imbaraga zo gukora cyane kurusha imyaka yabanje, Danny Vumbi yahamije ashikamye ko imbaraga azikomora ku bakunzi be badasiba kumugaragariza ko bishimira ibyo akora.

danny

Danny Vumnbi avuga ko aterwa imbaraga n'uburyo abakunzi be bishimira ibyo akora

Danny Vumbi ati” Nambere narakoraga ariko urabona kuva muri 2012 aho natangiriye gukora ku giti cyanjye , nahise murika album yanjye yambere. Kuva muri 2012 kugeza ubu sinigeze mpagarara, gusa ubu icyo nabonye ni uko hari public yamaze kwiyongera nyuma ya ni Danger abantu barayikunze. Ibyo nkora mbona hari ababyishimira , nanjye nahisemo kutabatenguha.

Album ‘Kuri twese’ kuri ubu iri kugura amafaranga 5000.Uretse kuri Nakumatt zombi iboneka , Danny vumbi yadutangarije ko mu minsi iri imbere no ku kibuga cy’indege I Kanombe azaba yayihagejeje. KU bigendanye n’amashusho y’indirimbo ziri kuri iyi album, Vumbi yasobanuye ko azagenda azikora buhoro buhoro.

Kanda hano urebe indirimbo ni 'Dange' ya Danny Vumbi

R.Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyobuhungiro Mediatrice9 years ago
    ni byiza cyane rwose uwo muhanzi wacu akomereze aho kabisa too.congs!!!!!!!!!!!!!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND