RFL
Kigali

Danny Vumbi yasohoye indirimbo ‘Nyakamwe’ yari amaze umwaka urenga akoranye na Lulu wo muri Malawi -YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/04/2018 9:16
0


Muri 2016 ni bwo Lawrence Khwisa uzwi ku izina rya Lulu umuhanzi ukomeye ndetse uri mu baharawe muri Malawi yari mu Rwanda aho yari muri gahunda ze bwite ariko akaza no gukorana indirimbo na Danny Vumbi. Iyi ndirimbo yamaze kujya hanze nyuma y’igihe cyenda kungana hafi y’imyaka ibiri itangiye gukorwaho.



Ubwo uyu musore yazaga mu Rwanda muri 2016, Amakuru yageraga ku Inyarwanda.com yavugaga ko Lulu yari yaje muri gahunda zinyuranye ariko akahava akoze indirimbo yakoranye na Danny Vumbi bahuriye i Kigali. Ubwo uyu muhanzi yahuraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com bagiranye ikiganiro kinini gusa yanga kugira icyo avuga ku mushinga yari yajemo mu Rwanda gusa yemerera umunyamakuru ko hari indirimbo yakoranye na Danny Vumbi n'ubwo nawe atari azi neza igihe izagira hanze.

luluLULU umuhanzi wo muri Malawi wakoranye indirimbo na Danny Vumbi

Iyi ndirimbo ‘Nyakamwe’ kuri ubu yamaze kugera hanze yakozwe mu buryo bw’amajwi na Junior Multisystem mu gihe amashusho yayo nayo yafashwe icyo gihe kuri ubu hakaba hasigaye kongeramo amashusho make ubundi amashusho yayo akajya hanze nk'uko Danny Vumbi yabitangarije Inyarwanda.com.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO ‘NYAKAMWE’ YA DANNY VUMBI NA LULU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND