RFL
Kigali

Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo nshya ‘Ubwenge ku gihe’, aboneraho gutangaza igihe azamurikira Album ye nshya

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/05/2017 9:37
2


Muri iyi minsi umuhanzi Danny Vumbi asa n'uwabuze mu ruhando rwa muzika nyarwanda, icyakora abakunzi be ntabazibagirwa ‘Ni Dange, Ni uwacu n’izindi bahora bahanze amaso. Abakunzi be bari bategereje ko yakongera akabashimisha abaha indirimbo bishimiye, kuri ubu yabashyize igorora kuko yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ubwenge ku gihe’.



Uyu muhanzi ubwo yahaga Inyarwanda.com iyi ndirimbo, yabajijwe impamvu yari amaze iminsi ahuze dore ko atari aherutse kugaragara mu ruhando rwa muzika, mu magambo ye uyu muhanzi yahise atangaza impamvu zigera kuri eshanu zimuhugije ndetse anaboneraho gutangaza igihe azamurikiraho Album ye yise ‘Inkuru nziza’.

KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO NSHYA YA DANNY VUMBI

Danny Vumbi yagize ati” Ndahuze cyane muri iyi minsi mpugiye mu kurangiza album yanjye ya 3 “Inkuru nziza" nzashyira hanze uyu mwaka izaba iriho indirimbo 12. Mpugiye mu myiteguro yo kuyishyira ku isoko dore ko biba bitoroshye bisaba uburyo n'umwanya. Mpugiye mu gushaka abaterankunga ngo igitaramo cyo kuyimurika kizagende neza. Ubu maze kumenya ko nzayishyira hanze mu kwezi kwa Kanama  uyu mwaka wa 2017 italiki n'ahantu bizabera byo igihe cyo kubitangaza ntikiragera. Mpugiye ku mibereho y'umuryango wanjye nk'inshingano zanjye nanone kandi mpugiye mu guteza imbere ukwishyira hamwe kw'abahanzi mu rwego rwo gukomeza gushimangira iyubahirizwa ry'uburenganzira bwacu ngibyo ibyo mpugiyemo!”

KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO NSHYA YA DANNY VUMBI

Danny VumbiDanny Vumbi ahugiye cyane kuri Album ye nshya

Iyi ndirimbo ‘Ubwenge ku gihe’ Danny Vumbi yashyize hanze yatangaje ko amashusho yayo ariyo agiye kureba uko yayakoraho ndetse nayo akaba yajya hanze vuba aha. Ni indirimbo yakozwe na Producer Pastor P wayicuranze agafata amajwi ndetse akanayatunganya.

KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO NSHYA YA DANNY VUMBI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Andrew 6 years ago
    komerezaho turagushyigikiye cyane rwose kandi umuziki w'umwimerere nubwo utagaragaye muri guma guma ntibizakubuze gukora cyane.
  • Munyengabire innocent6 years ago
    Courage urashoboye pé!!!





Inyarwanda BACKGROUND