RFL
Kigali

Danny Vumbi witeguye kumurika Album ye nshya yatangaje indirimbo 12 zizaba ziyigize

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/03/2017 10:09
2


Semivumbi Daniel ni umugabo ukunzwe muri muzika abatazi amazina ye asanzwe bamuzi nka Danny Vumbi izina asanzwe akoresha mu buhanzi bwe, uyu mugabo amaze iminsi ari umwe mu bakomeye u Rwanda rufite mu njyana ya ‘Afro Beat’. Kuri ubu Danny vumbi witegura gushyira hanze Album nshya yatangaje indirimbo 12 zizaba ziyiriho.



Iyi album Danny Vumbi yiteguye gushyira hanze yayise ‘Inkuru nziza’ ikazaba igizwe n’indirimbo 12 arizo; Ubwenge ku Gihe, Urumeza, Inkuru Nziza, Birabaye, Agatsimbo,Ubwambure bw'Umusaza, Ni Uwacu,  Nyakamwe ft Lulu (wo muri Malawi), Reka Reka, Hapana Papa, Bizu ya Yuda, Ntituzabyemera. Izi zikaba arizo ndirimbo zizaba zigize album nshya ya Danny Vumbi.

Abajijwe itariki n’ukwezi azamurikiramo iyi album Danny Vumbi yagize ati "Ikinini nagutangariza ni umwaka wo ndawuzi ni 2017. " Ikijyanye n’ukwezi ndetse n’amatariki uyu muhanzi yatubwiye ko azabitangaza mu minsi ya vuba.

danny vumbiIzi nizo Album Danny Vumbi yamaze gushyira hanze

Album ‘Inkuru nziza’ ya Danny Vumbi ibaye iya gatatu agiye gushyira hanze nyuma y’izindi nka ’Umudendezo’ ari nayo ya mbere uyu muhanzi yashyize hanze, iya kabiri yise ‘Kuri twese’ iyi ikaba ari nayo yamenyekanye kubera indirimbo zari ziriho nka Ni Dange, Baragowe n’izindi.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BIZU YA YUDA' DANNY VUMBI AHERUTSE GUSHYIRA HANZE

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Esther7 years ago
    congz Danny nkunda ibihangano byawe cyane
  • Rebero Francois7 years ago
    Congz Danny! Kbx n wow muhanzi unyemez hano mu rwanda kbx uzi gukora muzika rwose Imana ikomez iguhe imigsha iyiturukaho!





Inyarwanda BACKGROUND