RFL
Kigali

Danny Vumbi na Uncle Austin bahurije ku cyo bo basanga cyagarurira PGGSS uburyohe yahoranye - VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/06/2017 11:40
1


Muri iyi minsi abakurikiranira hafi ibya muzika bari bahugiye ku irushanwa riherutse gusozwa rya PGGSS7, ubwo ryarangiraga abahanzi Danny Vumbi na Uncle Austin baganiriye na Inyarwanda bahuriza ku cyo bo basanga cyagarurira iri rushanwa uburyohe ryahoranye.



Ku gitaramo cya nyuma cya PGGSS7 Inyarwanda.com yahuye na Danny Vumbi kimwe na Uncle Austin  babazwa uko babonye irushanwa, aba bombi batangaza ko ari irushanwa ryiza igitaramo cyagenze neza kandi kitabiriwe cyane. Ariko nanone aba bose bakitsa ku guhamya ko ritakiryoshye nkuko byahoze.

Danny Vumbi

Danny Vumbi amaze kwitabira PGGSS inshuro imwe rukumbi

Umunyamakuru yahise abaza aba bagabo icyo bo babona kibura ngo bigende neza nkuko byahoze, aba bose bahurije kukuba amabwiriza ndetse n’ibigenderwaho ngo hatorwe abahanzi bidatuma hatorwa abahanzi bakunzwe kurusha abandi bityo bose bahuriza ku gusaba abategura iri rushanwa guhindura ibigenderwaho ngo umuntu yinjire mu irushanwa bakareba uko hakinjiramo abahanzi bakunzwe kurusha abandi mu gihugu nkuko byahoze, iki kikaba aricyo bose bahurijeho nk’abahanzi bakuru muri muzika nyarwanda.

Uncle Austin Uncle Austin yitabira PGGSS nk'abandi bose ntararushanwaho na rimwe nyamara ni umwe mu bahanzi bafite abafana

Aba bahanzi bose nta numwe witabiriye iri rushanwa ku nshuro yaryo ya karindwi dore ko Uncle Austin yatsinzwe mu matora yakozwe n’abanyamakuru kimwe naba Djs mu gihe Danny Vumbi we atari yemerewe kwinjira muri iri rushanwa kubera imbogamizi z’imyaka aha akaba yari arengeje isabwa ngo umuntu yemererwe kwinjira mu irushanwa.

REBA HANO IBYO UNCLE AUSTIN NA DANNY VUMBI BATANGAJE MU GITARAMO CYA NYUMA CYA PGGSS7






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Safi6 years ago
    Ahhhh Ese burya nimyaka barayireba? Nnese kur PGGSS1 &2 yew niy3 hajyagamo abahanzi bakuzwe nukuberik byahindutse inyarwanda muzatubari Kko bikomej gutyo byaba aribya feke d'Anna knd Pole Muzehe Semivumbi Daniel Danny...........





Inyarwanda BACKGROUND