RFL
Kigali

Danny Vumbi mu ndirimbo ye nshya ‘Bango’ yibasiye abasore bananirwa kwihanganira irari- YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/08/2017 16:32
1


Danny Vumbi ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda b'abahanga mu kwandika ibihangano, ni umugabo wamamaye mu banditsi b’abanyarwanda akaba umwe mu bahanzi baharawe muri iyi minsi. Uyu muhanzi kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Bango’.



Muri iyi ndirimbo nshya ya Danny Vumbi yumvikana aririmba inkuru y’umusore irari no kwihangana byananiye agasambana atikingiye bikarangira ateye inda atabiteguye. Ahita agaragaza agahinda gakomeye aba basore bagira ndetse n’inshingano bafata imburagihe cyane ko biba ari amaburakindi.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA DANNY VUMBI

Iyi ndirimbo nshya ya Danny Vumbi yayise ‘Bango’ ubundi iyo ubajije abakoresha ikinyarwanda cy’iki gihe mu bahanzi, ubundi ijambo Bango rikoreshwa iyo umusore yaryamanye n’inkumi batikingiye. Rero iyo ubihuje n’ubutumwa buri mu ndirimbo wumva ko ari cyo gisobanuro uyu muhanzi yashakaga kuvuga. Iyi ni indirimbo yakorewe muri Kina Music ikaba iya mbere  ashyize hanze nyuma yo gusohoka mu matora aho yari mu bahanzi baherekeje umukandida wa FPR Inkotanyi mu rugendo rwo kwiyamamaza ku mwanya w'umukuru w’Igihugu.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA DANNY VUMBI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Oly 6 years ago
    Ahahaha:)))!iyo hajemo umuntu agatara kaba kashiririye. Ndakwemera Danny we!





Inyarwanda BACKGROUND