RFL
Kigali

Danny the Warrior umusore ucungira umutekano Safi Madiba ari mu bitaro-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/04/2018 8:36
1


Safi Madiba ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bafite abasore babacungira umutekano cyane iyo agiye ahantu hateraniye imbaga. Umusore umaze igihe kinini acungira umutekano Safi Madiba yitwa Danny The Warrior izina yamamariyeho. Kuri ubu uyu musore arembere mu bitaro aho arwaye Malariya.



Umunyamakuru wa Inyarwanda wamenye iby’uburwayi bw’uyu musore yifuje kumenya aho arwariye ndetse n’icyo arwaye. Amakuru yizewe umunyamakuru yabonye ni uko uyu musore yari arwariye kuri Plateau aho yari arwajwe n’inshuti ye magara bakorana umunsi ku wundi Safi Madiba cyane ko muri iyi minsi amufata nk’umuvandimwe we. Uyu musore arwaye Malariya icyakora n'ubwo yari yahawe ibitaro ngo yari yatangiye gutora agatege ku buryo hari icyizere ko azakira.

Uyu musore agiye kumara imyaka igera kuri ibiri abana na Safi Madiba umunsi ku wundi cyane ko ari we umucungira umutekano ariko kenshi bakunze kuvuga ko uretse kuba amufasha ku bijyanye n’umutekano ubundi basigaye bameze nk’abavandimwe. Uretse Safi Madiba ariko uyu musore akunze kwitabazwa mu gucungira abahanzi bakomeye umutekano igihe baba baje mu Rwanda.

danny danny

Danny Arembeye ahazwi nko kuri Plateau






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Magumu Martin6 years ago
    Humura mn ugombo gukira Imana irakuzi Kandi ugomba gukira





Inyarwanda BACKGROUND