RFL
Kigali

Danny The Warrior umurinzi wa Safi Madiba agiye gushaka umu Diaspora bamaze iminsi mu buryohe bw'urukundo-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/12/2018 18:23
5


Danny The Warrior umusore uzwi cyane nk'umurinzi wa Safi Madiba amaze iminsi akundana n'umwe mu banyarwandakazi baba hanze y'u Rwanda. Aba bombi bamaze iminsi bari mu buryohe bw'urukundo hano mu mujyi wa Kigali.



Muri iyi minsi aho ubonye Danny The Warrior wamamaye nk'umurinzi wa Safi Madiba uhita unahabona umunyarwandakazi baba bari kumwe. Benshi ntibigeze bamenya ikihishe inyuma y'umubano uri hagati y'aba bombi, gusa amakuru Inyarwanda.com ifitiye gihamya ni uko uyu musore usanzwe ucungira umutekano abantu ku giti cyabo cyangwa agacungira umutekano abantu mu birori binyuranye ari mu rukundo ruganisha kubana n'uyu munyarwandakazi usanzwe aba mu Bwongereza.

Uwahaye amakuru Inyarwanda yabwiye umunyamakuru ko uyu munyarwandakazi amaze igihe akundana na Danny ndetse ubu ari mu Rwanda aho yaje muri gahunda zo gushaka uko bategura ubukwe bwabo. Amakuru kandi Inyarwanda yabashije kubona ni uko ubukwe bw'aba bombi buteganyijwe mu ntangiriro z'umwaka wa 2019.

Mu gushaka kumenya amakuru nyayo kuri uyu musore twamubajije niba uwo bamaze iminsi bagendana koko ari umukunzi we adutangariza ko koko ari byo ariko nta bintu byinshi yatangaje ku rukundo rwabo cyane ko ngo igihe kitaragera. Abajijwe niba bari gutegura ubukwe Danny The Warrior yabwiye Inyarwanda ko niba koko bari gutegura ubukwe tuzabimenya mu ba mbere ariko kugeza ubu ngo yumva atatangaza byinshi ku mubano we n'umukunzi we. Icyakora Danny yaduhamirije ko uyu mukunzi we atuye mu Bwongereza aho akorera, ubu akaba ari mu Rwanda mu biruhuko by'iminsi mikuru.

Danny

Danny

Danny n'umukunzi we bari no mu myiteguro yo kurushinga

Danny

Danny yamaze kwerekana umukunzi we mu nshuti ze za hafi, aha umukunzi we yarikumwe na Safi Madiba ndetse na Rwema Denis

Danny

Danny

Danny The Warrior amaze iminsi mu rukundo n'uyu bitegura kurushinga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dixon5 years ago
    Eeee kizamuhitana ndaq
  • Mukama pro5 years ago
    Ariko abasore biki gihe babaye gute koko??kuki badashaka gukora ange kibere koko???!!!uyu mukecuru yabaye diaspora ryali?ange kibere ni ndaya yi kigali kuva muri 1998
  • Ntare5 years ago
    Hhhhhha, ubuzi buragwira. Ngo umurinzi wande??? Mbega akazi.... Naho kabuze kabisa.
  • Pierre5 years ago
    Ko agifite ra! Ni umutwaro
  • NIZEYIMANA MUKUNZI MADIBA4 years ago
    muzakoresha ubukwe tariki zingahe ngo tuzaze mubirori byanyu





Inyarwanda BACKGROUND