RFL
Kigali

Danny Ntigurirwa wize ku Nyundo akaba azwiho kuririmba by'umwimerere 'Acapella' yateguye igitaramo 'Intambwe y'ukuri'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/09/2018 13:03
0


Danny Ntigurirwa, umwe mu bize umuziki ku Nyundo, ageze kure akora umuziki ku giti cye aho asubiramo indirimbo z'abandi bahanzi, ibizwi nka Cover. Uyu musore yateguye igitaramo yise 'Intambwe y'ukuri' yatumiyemo abandi bahanzi batandukanye.



Uyu musore wari mu b'imbere mu itsinda rya The Worshipers ryaririmbaga Acapella rikaza gusenyuka, yatangarije Inyarwanda.com nyuma yo gusoza amasomo ye mu ishuri ry'umuziki rya Nyundo, yatangiye gukora umuziki ku giti cye aho asubiramo indirimbo z'abandi bahanzi. Yagize ati: "Ubu ndi gukora ku giti cyanjye kuva uyu mwaka wa 2018 utangiye ntabwo nkora indirimbo zanjye ahubwo nkora COVER ni ugusubiramo indirimbo z'abandi bahanzi."

Danny Ntigurirwa

Danny Ntigurirwa umwe mu bize umuziki ku Nyundo

Danny Ntigurirwa yakomeje agira ati: "Njye nsubiramo iziri mu njyana ya country music intego ni ukuvuga ubutumwa mu njyana ya country music. Ubu nari mpugiye mu kwigisha amakorari no kwigisha abantu ku giti cyabo." Kuri ubu uyu musore ari mu myiteguro y'igitaramo yise 'Intambwe y'ukuri' kizaba tariki 9/9/2018 kikabera i Remera kuri Champion Hotel aho kwinjira bizaba ari 5,000Frw na 10,000Frw. Avuga kuri iki gitaramo yagize ati:

Nzaba ndi kumwe na bamwe mu bo twarangizanyije umuziki ku Nyundo hamwe n'abahanzi nka: Isaac Ruhigisha, Albert Niyonsaba, Pappy Claver hazaba harimo n'injyana ya acapella. Kizabera Champion Hotel i Remera imbere ya Petit stade, kwinjira bizaba ari amafaranga 5,000Frw na 10,000Frw.

Danny Ntigurirwa

Danny

Igitaramo Danny agiye gukora






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND