RFL
Kigali

Danny Nanone yasobanuye iby’inyogosho ye nshya n'amadarubindi adafite ibirahure yaserukanye –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/05/2017 14:13
1


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2017 nibwo i Huye habereye igitaramo cya mbere mu irushanwa rya PGGSS7, muri iki gitaramo umuraperi Danny Nanone yagombaga kwigaragaza nk’umwe mu bahatanira iki gikombe icyakora inyogosho nshya n'amadarubindi atagira ibirahure yaserukanye biri mu byibajijweho.



Akiva ku rubyiniro Danny Nanone yabajijwe n'umunyamakuru uko abonye urubyiniro ndetse n’abafana b’i Huye. Uyu muraperi yashimiye cyane abakunzi ba muzika bamubaye hafi bakamufasha kwitwara neza muri iki gitaramo cyabimburiye ibindi bya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya karindwi.

REBA HANO UKO DANNY NANONE YITWAYE MU GITARAMO CYA PGGSS7 I HUYE

Abajijwe ku nyogosho ye Danny Nanone yavuze ko aba yahisemo kwiyogoshesha gutya nk’umu 'star' uhora ushakisha akantu gashya abakunzi be ndetse n'abandi bantu bakurikiranira hafi ibya muzika bikagaragaza itandukaniro. Abajijwe ku madarubindi yari yambaye adafite ibirahure Danny Nanone yatangaje ko ari agezweho asanganywe ahubwo ari uko atakundaga kuyambara. Kimwe n'abandi Danny Nanone yatangaje ko nyuma ya Huye abanya Gicumbi aribo ahishiye byinshi.

UMVA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DANNY NANONE NYUMA Y'IGITARAMO CYA PGGSS7 I HUYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NSHIMIYE Alex6 years ago
    pasi niyihanganepe





Inyarwanda BACKGROUND