RFL
Kigali

Danny Nanone yashyize hanze indirimbo ye nshya ivuga ibigwi ingabo z’igihugu ‘Soldier’–YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/11/2017 20:36
0


Danny Nanone ni umwe mu baraperi batajya barekura ngo izina ryabo ribe ryagwa , buri mwaka uyu muhanzi agerageza kuba ari mu ba mbere bakora neza mu njyana ya Hip Hop kandi agakomeza umurongo we yifashishije ibihangano byiganjemo ibishya aba akora buri mwaka bituma agumana abafana ba muzika.



Danny Nanone muri uyu mwaka wa 2017 yakoze agashya dore ko kuva irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryatangira ari we muhanzi wabashije gushyira indirimbo itarava muri studio ku rutonde rw’indirimbo yifashisha mu marushanwa, indirimbo Danny Nanone yakoresheje ku buryo nk’ubu, ni indirimbo iye nshya yitwa ‘Soldier’, iyi akaba yarayikoresheje mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star7 nyamara icyo gihe yari itarava muri studio.

dannyDanny Nanone 

Nyuma y’igihe kinini ayiririmbye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star7, Danny Nanone yamaze gushyira hanze iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Soldier’ ikubiyemo ubutumwa bwiganjemo ubuvuga ibigwi ingabo z’igihugu. Ni indirimbo yakozwe na Producer Pastor P kuri ubu uri mu ba mbere bakora indirimbo neza n’ikimenyimenyi ni umwe mu bakorera abahanzi benshi b’ibyamamare.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA DANNY NANONE 'SOLDIER'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND