RFL
Kigali

Danny Nanone yavuye mu bitaro nyuma yo koroherwa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/02/2018 11:06
1


Mu minsi ishize ni bwo twababwiye inkuru y'uko Danny Nanone ari mu ibitaro byitiriwe Umwami Faisal (KFH). Uyu muraperi yatangarije Inyarwanda.com ko abaganga basanze arwaye impyiko bamwitaho bishoboka. Danny Nanone uherutse gutangariza umunyamakuru ko yumva ari koroherwa, kuri ubu amakuru mashya ahari ni uko yavuye mu bitaro.



Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Danny Nanone yatangaje ko yavuye mu bitaro, ati” Norohewe ubu ndi mu rugo, bampaye imiti hariya bakwitaho cyane ubu norohewe ndi mu rugo navuye mu bitaro ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2018." Kuri ubu Danny Nanone ari mu rugo aho ari gukirira neza cyane ko afite imiti.

Danny Nanone Danny Nanone kuri ubu yarorohewe

Uyu muraperi Danny Nanone ni umwe mu bahanzi icumi bahataniraga igihembo cya PGGSS7. Aherutse gushyira hanze indirimbo yise Soldier ndetse yararimo no kuyitunganyiriza amashusho nk'uko yagiye abitangariza Inyarwanda.com.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'SOLDIER' YA DANNY NANONE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nana6 years ago
    Nyagasani ahimbazwe kugitangaza akoze uzakira neza kd turagukunda





Inyarwanda BACKGROUND