RFL
Kigali

Danny Nanone ni we uzasusurutsa abazitabira imikino ya nyuma y’igikombe cya shampiyona ya Billard

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/06/2018 16:17
0


Abakinnyi batatu b’i Kigali n’umwe ukomoka i Musanze ni bo babashije kugera mu mikino ya kimwe cya kabiri cy’irangiza muri Shampiyona ya Billiard iri kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda iteganyijwe gusozwa mu mpera z’icyumweru, tariki 9 Kamena 2018 aho abazitabira bazaba banasusurutswa n’umuraperi Danny Nanone.



Abakinnyi 16 bari bitwaye neza mu bice bitandukanye by’igihugu muri Shampiyona ya Billiard, bahuriye mu mikino ya 1/8 mu mpeza z’icyumweru kuri Active Pub i Remera, hashakwa umunani bajya muri ¼ nabo bahita bahangana haboneka bane bazakina ½ tariki 9 Kamena. Aba bane bitwaye neza ni; Ishimwe Fauzi waserukiye akarere ka Musanze, Rwamucyo Ben wazamukiye i Remera ya I, Gasarasi Joseph wo ku Muhima na Nshimiyimana Elie wo muri Remera ya 2.

billard

Imikino ya Billard igeze mu minsi ya nyuma

Umwe mu bategura iri rushanwa waganiriye na Inyarwanda.com yaduhamirije ko Danny Nanone ari we muhanzi uzasusurutsa abazitabira iyi mikino ya nyuma nayo izabera muri Active Pub i Remera ku wa Gatandatu tariki 9 Kamena 2018.

Tubibutse ko uzegukana iri rushanwa azahembwa miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda, uwa kabiri ahembwe miliyoni imwe naho uwa gatatu atahane ibihumbi 800 by'amanyarwanda. Ni mu gihe abakinnyi bageze 1/8 bari bahawe ibihumbi 100 Frw yo kwitegura bakigera muri iki cyiciro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND