RFL
Kigali

Umuraperi Danny Nanone arwariye mu bitaro bya King Faisal-IKIGANIRO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/02/2018 18:13
12


Danny Nanone ni umwe mu baraperi bakomeye hano mu Rwanda, ni umwe mu icumi bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star7. Kuri ubu arembeye mu bitaro bya King Faisal ho mu mujyi wa Kigali kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2018 nkuko amakuru agera ku Inyarwanda.com abivuga.



Tukimara kumenya aya makuru twifuje kumenya amakuru y’impamo maze ku murongo wa telefone Danny Nanone aduhamiriza ko arwariye mu bitaro bya King Faisal. Mu ijwi wumva ricitse intege cyane Danny Nanone yemereye umunyamakuru ko arwaye impyiko. Ati “Basanze ndwaye impyiko ubu maze guca mu cyuma basanga ari impyiko ariko baracyakora ibizami…”

UMVA HANO IKIGANIRO KIGUFI TWAGIRANYE NA DANNY NANONE

danny nanoneDanny Nanone umwe mu bahatanaga muri PGGSS7

Twamubajije niba basanze bisaba ko bamubaga maze adutangariza ko abaganga bakiri kubirebaho ngo barebe mu ma saa mbili z’ijoro yabagwa cyane ko nubwo ari gukoresha na telefone ariko magingo aya akiri muri ‘Urgence’ ahajya indembe mu bitaro. Danny Nanone yabwiye Inyarwanda.com ko yatangiye gukoresha telefone ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 8 Gashyantare 2018 nyuma y'uko agaruye akabaraga cyane ko bamujyanye kwa muganga arembye.

Uyu muraperi Dannu Nanone ni umwe mu bahanzi icumi bahataniraga igihembo cya PGGSS7. Aherutse gushyira hanze indirimbo yise Soldier akaba yarari no kuyitunganyiriza amashusho nkuko yagiye abitangariza Inyarwanda.com.

UMVA HANO INDIRIMBO 'SOLDIER' DANNY NANONE AHERUTSE GUSHYIRA HANZE

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nana6 years ago
    Imana ikorohereze pe igukize turagusengera
  • frav6 years ago
    oohh rarah pole Danny humura imana iragukiza kbs nukugukorera amasengesho kbs
  • theoneste6 years ago
    mana bahafi Danny intunwa yurubyiruko nabasaza umura peri nwiza tua mana ndagusabye mana nibibe ukonshaka bibe uko ushaka dawe
  • Thomas Habonimanakel 6 years ago
    Mwiriweneza Imana Imubehafi Ndituramunda cyane Ndi kampala Mugorobamwiza.
  • David6 years ago
    Imana ikube bugufi muvandi. Urware ubukira
  • keza Fanny6 years ago
    Danny IMANA ikurinde kdi urware ubukira
  • Ange6 years ago
    I wish u a quick recovery...Kira mu izina rya Yesu...Kandi humura ukomere Danny.
  • TCHONDO Chris6 years ago
    I wish you a quick recovery bro
  • Luckman6 years ago
    Imana ikurinde Danny.Amen
  • pedrosomeone6 years ago
    I wish u a quick recovery musangirangendo humura uzakira impyiko yawe bazagerageza abaganga binzobere barahari pe! Na God ikube hafi ,keep your hope uzakira
  • Bayiringire jackson5 years ago
    Danny nanone mwifurije kurwara,ubukira.
  • Bonavanture1 year ago
    Ex danny yaba yarakize katacyumvikana cg yarapfuye





Inyarwanda BACKGROUND