Danny Nanone ni umwe mu baraperi bakomeye hano mu Rwanda, ni umwe mu icumi bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star7. Kuri ubu arembeye mu bitaro bya King Faisal ho mu mujyi wa Kigali kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2018 nkuko amakuru agera ku Inyarwanda.com abivuga.
Tukimara kumenya aya makuru twifuje kumenya amakuru y’impamo maze ku murongo wa telefone Danny Nanone aduhamiriza ko arwariye mu bitaro bya King Faisal. Mu ijwi wumva ricitse intege cyane Danny Nanone yemereye umunyamakuru ko arwaye impyiko. Ati “Basanze ndwaye impyiko ubu maze guca mu cyuma basanga ari impyiko ariko baracyakora ibizami…”
UMVA HANO IKIGANIRO KIGUFI TWAGIRANYE NA DANNY NANONE
Danny Nanone umwe mu bahatanaga muri PGGSS7
Twamubajije niba basanze bisaba ko bamubaga maze adutangariza ko abaganga bakiri kubirebaho ngo barebe mu ma saa mbili z’ijoro yabagwa cyane ko nubwo ari gukoresha na telefone ariko magingo aya akiri muri ‘Urgence’ ahajya indembe mu bitaro. Danny Nanone yabwiye Inyarwanda.com ko yatangiye gukoresha telefone ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 8 Gashyantare 2018 nyuma y'uko agaruye akabaraga cyane ko bamujyanye kwa muganga arembye.
Uyu muraperi Dannu Nanone ni umwe mu bahanzi icumi bahataniraga igihembo cya PGGSS7. Aherutse gushyira hanze indirimbo yise Soldier akaba yarari no kuyitunganyiriza amashusho nkuko yagiye abitangariza Inyarwanda.com.
UMVA HANO INDIRIMBO 'SOLDIER' DANNY NANONE AHERUTSE GUSHYIRA HANZE
TANGA IGITECYEREZO