RFL
Kigali

Danny Jordan uyobora Federasiyo ya Africa y’Epfo igihugu rukumbi cya Africa cyakiriye igikombe cy’Isi yahaye inama Moroc yifuza kwakira icya 2026

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/03/2018 12:16
0


Maroc iri mu bihugu bizatoranwamo igihugu cyizakira imikino y’igikombe cy’isi 2026. Igihugu rukumbi kandi cya mbere muri Africa cyakiriye imikino y’igikombe cy’isi kugeza ubu ni Africa y’Epfo. Aha umuyobozi wa Federation ya Africa y’Epfo yagize icyo avuga kuri Maroc ishaka kwakira iyi mikino y’igikombe cy’Isi.



“Birashoboka kwakira imikino y’igikombe cy’Isi ariko Marocco igomba gukora cyane, Maroc irahatana na Amerika, Canada na Mexico nazo zamaze gutangaza ko zishaka kwakira iki gikombe.” Danny Jordan umuyobozi wa Federasiyo ya Afrika y’Epfo ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com

“Fifa yashinzwe muri 1904 hashize imyaka  ijana, muri 2004 (cyakinwe 2010) ni bwo bemereye Afrika ko izakira imikino y’igikombe cy’Isi, byafashe imyaka ijana kugira ngo Isi ibone ko Afrika ifite ubushobozi bwo kwakira imikino y’igikombe cy’Isi. Rero urwo rukuta rwo kumva ko nta gihugu cya Africa cyakwakira imikino y’igikombe cy’Isi rwavuyeho, kuko ubwo twakiraga igikombe cy’Isi ndagira ngo nkubwire ko cyatowe mu bikombe byinjije amafaranga menshi kurusha Ubudage bwacyakiriye  2006 rero ibyo byabaye amateka reka dutegereze muri Kamena 2018 ubwo bazaba bafata icyemezo cya nyuma”Danny Jordan ubwo yaganirizaga umunyamakuru ku cyo ashingiraho aha amahirwe Morocco.

MorocoHatangiye gushakisha amajwi ngo Morocco izakire igikombe cy'Isi 2026

Marocco ikeneye kubona amajwi byibura 104 kugira ngo yemererwe kwakira iyi mikino y’igikombe cy’Isi 2026 ubwo Fifa izaba ibitangaza mu Burusiya i Moscow ku itariki ya 13 Kemena 2018. Perezida wa Federasiyo y’Africa y’Epfo yahuriye na Uwimana Clarisse umunyamakuru wacu mu nama ya Caf yiswe “Caf women symposium” muri Maroc.

INKURU YA UWIMANA CLARISSE 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND