RFL
Kigali

Sinemeranya n'abavuga ko umuziki w'ubu ubishye,..ibya kera ahubwo byavugaga nabi-Danny Vumbi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/03/2018 20:07
1


Mu gihe hari abakunzi b'umuziki nyarwanda bavuga ko abahanzi nyarwanda b'iki gihe bakora umuziki ubishye utarimo n'ubutumwa kuri sosiyete ahubwo bagaha amanota meza abahanzi nyarwanda bo mu gihe cya kera, Danny Vumbi arabinyomoza.



Abatunga agatoki umuziki w'ubu bavuga ko abahanzi nyarwanda bawukora bagamije kwishimisha kuruta gutanga ubutumwa ndetse abahanzi b'ubu banashinjwa kurarura urubyiruko binyuze mu muziki bakora. Ibi byatumye Inyarwanda.com twegera Danny Vumbi umwe mu bahanzi nyarwanda bazwiho ubuhanga budashidikanywaho mu kwandika indirimbo nziza, bikagaragarira mu ndirimbo yandikiye abahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse zigakundwa ukongerago n'ize bwite usanga zikunzwe n'urubyiruko ndetse n'abantu bakuru. Mu ndirimbo yanditse, harimo iyo yagurishije ibihumbi 800 by'amanyarwanda ayigurisha umuhanzi wo mu Rwanda atatangaje izina.

Mu kiganiro kihariye yagiranye n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com kuri uyu wa 22 Werurwe 2018, Semivumbi Daniel ari we Danny Vumbi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Ni danger, Ni uwacu, Bizu ya Yuda, Baragowe, Duharanire kuba intwari, Injurugutu n'izindi, yadutangarije ko kuri we atemeranya n'abavuga ko umuziki w'ubu ubishye bawugereranije n'uwa kera. Yavuze ko kuri we umuziki awufata nk'amajwi aryohera amatwi bigashimisha abantu. Danny Vumbi avuga ko ubutumwa buri mu ndirimbo abuha agaciro katari kanini na cyane ko ubutumwa yabusanga ahantu hatandukanye yaba mu bitabo, mu binyamakuru n'ahandi. Yagize ati:

Kuri njye umuziki nywufata nk'amajwi aryohera amatwi bigashimisha umutima kandi umuziki ukomeza kubawo n'iyo nta butumwa burimo kuko dukunda indirimbo nyinshi tutazi icyo zivuga. Ubutumwa mu ndirimbo mbuha agaciro katari kanini kuko bwo buba hose mu bitabo, mu binyamakuru, mu magambo mbwirwa ruhame...Uko mbyumva rero ntabwo umuhanzi ategetswe gutanga ubutumwa mu ndirimbo ahubwo ategetswe kuryohereza abumva igihangano cye kubabyinisha cyangwa kubashimisha. Kuba umuhanzi yashyira ubutumwa mu ndirimbo ye byaba byiza kurushaho ari na yo mpamvu indirimbo iyo igiyemo ubutumwa ikaba na nziza ikundwa cyane.

Image result for Danny Vumbi muri Guma Guma'

Danny Vumbi afata umuziki nk'amajwi aryohera amatwi, ubutumwa ngo nta gaciro kanini abuha

Danny Vumbi wemera ko kera hari abahanga mu muziki nyarwanda ahamya ko n'ubu abahanga bahari

Danny Vumbi iyo muganira akubwira ko kera umuziki nyarwanda wari ufite abahanga cyane ndetse yanatanze ingero za bamwe muri bo, gusa yungamo ko n'ubu muri iki gihe abahanzi nyarwanda b'abahanga bahari. Ku bijyanye na bamwe mu bahanzi nyarwanda b'ubu bakora umuziki utarimo ubutumwa bureba umuryango mugari, Danny Vumbi ntabwo abihakana avuga ko abo bahanzi bahari koko, gusa akanashimangira ko no mu gihe cya kera bahozeho. Yagize ati:

Abahanzi ba kera rero n'ab'ubu iyi ngingo sinkiyijyaho impaka cyane kuko nta bihe bitagira abahanga, kera abahanzi batanze ubutumwa bwubaka sosiyete nka ba Rugamba Cyprien n'ab'ubu barimo ntarondora batanga ubutumwa, kera barimo baririmbaga indirimbo zidafite icyo zivuze kuri sociyete n'ubu barimo babikora. Gusa ikinyuranyo gihari ni uko kera bahimbaga bahimbawe nta nyungu bategereje mu gihe ubu byabaye ubucuruzi. Iyo bibaye ubucuruzi rero bitekerezwaho hagashakishwa ubunyamwuga akenshi bikaba byiza. Sinemeranya n'abavuga ko umuziki w'ubu ubishye ugereranije n'uwa kera, sinemeranya n'abavuga ko indirimbo z'ubu zitubaka sosiyete.

Danny Vumbi

Danny Vumbi hari ibyo atemeranywaho n'abapfobya umuziki w'ubu

Danny Vumbi ahamya ko umuziki w'ubu uryoshye kurusha uwa kera,...yiseguye ku bantu bakuru bikundira uwa kera

Danny Vumbi yabwiye Inyarwanda.com ko uko abahanzi nyarwanda ba kera baririmbaga indirimbo zigakundwa cyane, n'ubu ngo hari abakora umuziki uryoheye cyane ab'iki gihe. Kuri we asanga ahubwo umuziki w'ubu uri hejuru cyane y'umuziki wa kera. Yagiye agereranya indirimbo za kera n'iz'ubu, yanzura ko iz'ubu ziryoshye cyane.

Mu ndirimbo Danny Vumvi yaduhayemo urugero rw'iziryoshye cyane muri iki gihe harimo n'iye bwite yitwa Ni danger indirimbo afata nk'iyuzuyemo gutebya akaba ayifata kimwe nk'iya Christopher yitwa Yikundira aba star, zose akazigereranya n'iya Roti Bizimana yitwa 'Nsigaye ndi nk'umuzungu' kuko nayo yuzuyemo gutebya. Yagereranyije Nzogiroshya ya kera n'iy'ubu yitwa  Ikinya ya Bruce Melody. "Ab'ubu" ya Masabo yayigereranyije na "Ab'ubu" ya King James. Izi ndirimbo yavuze ko ziri ku rwego rumwe kuko buri imwe iryohera abantu bo mu gihe iyo ndirimbo yandikiwemo. Yagize ati:

Ndaguha ingero: Masabo afite indirimbo yitwa "Ab'ubu" b'icyo gihe na King James afite iyitwa "Ab'ubu" b'iki gihe. Roti Bizimana afite iyitwa Nsigaye ndi nk'umuzungu (indirimbo yuzuyemo gutebya) n'ubu nk'izi zirahari za Yikundira abastar ya Christopher za Ni danger ya Danny Vumbi...Hari indirimbo yitwa Nzogiroshya ya kera ubu hari iyitwa Ikinya ya Bruce Melody...mbese ibya kera ahubwo byavugaga nabi naho iby'ubu kubera na technology bivuga neza n'amajwi meza muri make umuziki w'ubu uryoshye kuruta uwa kera.(Abasaza banyumve neza!!!!.

Image result for Danny Vumbi muri Guma Guma inyarwanda

Danny Vumbi yemeza ko umuziki w'ubu uri hejuru y'uwa kera

Danny Vumbi yatangaje icyo abahanzi nyarwanda basabwa umuziki wabo ukarenga imbibi

Abajijwe icyo abona abahanzi nyarwanda bakora umuziki wabo ukarenga imbibi ukagera ku rwego mpuzamahanga, yabanje gushimira cyane urwego umuziki nyarwanda ugezeho na cyane ko avuga ko wahereye kuri zero nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Yanenze cyane abantu bagereranya umuziki nyarwanda n'uw'ibindi bihugu biri ku rwego rwo hejuru mu muziki. Yasoje avuga ko nta rirarenga kuko umuziki w'u Rwanda yizera uzarenga imbibi. Yagize ati:

Icyo abahanzi b'abanyarwanda bakora ngo umuziki nyarwanda urenge imbibi ni ugukora cyane kuko watangiye kuzirenga n'ubwo urwego rukiri hasi. Dukora amakosa yo kugereranya umuziki wo mu Rwanda n'uw'ibindi bihugu nka South Africa Kenya Nigeria...Nyamara nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi hano mu Rwanda inzego z'imibereho zose zisa n'izatangiriye kuri zeru na muzika irimo niba rero tumaze imyaka 25 tuvuye kuri zeru ibyo bihugu bindi urwego rw'umuziki ntirwigeze ruhagarara niba turi kuri 25 hari abari kuva kuri 50 kuzamura. Nta rirarenga umuziki w'u Rwanda uzarenga imbibi.

Danny Vumbi ni umwe mu bari bagize itsinda The Brothers ndetse avuga ko ari we wajyaga aryandikira indirimbo. Iri tsinda ryaje gusenyuka. Mu mwaka wa 2014 Danny Vumbi yatsinze irushanwa rya Never Again Rwanda ndetse atsinda n'irya gahunda ya Hanga umurimo ryateguwe na MINICOM, aya marushanwa yombi yayatsinze ari uwa mbere mu Rwanda ibintu byamuteye imbaraga zo kwiyumvamo ko atagomba kureka umuziki.

Mu mwaka wa 2016 yitabiriye Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) irushanwa rikomeye mu muziki w'u Rwanda. Danny Vumbi yabaye umwarimu mu mashuri yisumbuye muri Apade na Apacope; aba umukozi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Murenge wa Kintobo mu Karere ka Nyabihu ndetse aba n'umunyamakuru kuri Radio Authentique. 

REBA HANO 'NI DANGER' YA DANNY VUMBI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • wefwewewe6 years ago
    oya mzee oya oya rwose, duheruka umuziki ku bwa ba rafiki coga, miss jojo, makonikoshwa. tuvuge ko knowless ari umuhanzi koko? uncle austin se? tom close se? oya rwose nta muziki tugifite





Inyarwanda BACKGROUND