RFL
Kigali

Daniella yavuze ku cyifuzo cy'umugabo we Jose Chameleone wamusabye kongera gukora ubukwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/06/2018 18:51
3


Nyiri inzu itunganyamuzika Leone Island akaba n’umunyamuziki Jose Chameleone n’umugore Daniella Atim Mayanja ejo bizihizaga isabukuru y’imyaka icumu ishize barushinze mu buzima bwaranzwe n’ibibazo bitandukanye babashize guhangana nabyo kugeza n’ubu bakaba ari abatsinzi.



Mu rwego rwo kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 10 amaranye n’umufasha we, Jose Chameleone yanditse ubutumwa burebure kuri Facebook ashimira byimazeyo Daniella wamwemeye uko ari akamuhindurira ubuzima bwamushyize mu isi y’abantu bakwiye guhangwa amaso. Chameleone ati:

Uyu munsi njye na Daniella turizihiza imyaka 10 turushinze kuva tariki ya 07 Kamena 2008 aho twagendeye mu ndege twishimira ibirori bidasaza kuri uwo munsi!!!!!!Mama Abba ndagushimira mbikuye ku mutima kuba waremeye uwo ndiwe. Ndi umuntu kandi ntakirenze kuri ibyo. Imana yaturambitseho ibiganza ku buryo n’amakosa yacu yatubereye isomo tugakomeza gutera intambwe igana imbere ubu tukaba twishimira iyi sabukuru. Ibintu byinshi byarahindutse mu buryo bumwe cyangwa ubundi ariko icyo mpamya ntashidikanya kitahindutse n’uko n’ubu ngukunda byimazeyo.

Avuga ko bagiye bashwana kenshi ariko ko ibyo byose bagiye babirenza ingohe bagakomeza gukorera abana n’ahazaza habo, anaboneraho kumusaba kongera gukora ubukwe. Yagize ati:

Turatanga urugero rwiza ku bana bacu ndetse n’umuryango mugari tubarizwamo. Ntuzahagarika ku nkunda, uzakomeze kunyigisha no kunyegera tugirane inama. Ndifuza ko nakongera gushyingiranwa nawe rukundo rwanjye. Imana ihaze kwifuza kwacu iduhe umugisha kugira ngo twerekane ko urukundo ruruta byose…..Ndagukunda mukunzi wanye…Ntabwo bazamenya uko tubigenza!!!Ntakirenze nagusaba uretse gukomeza kunkunda….Ndagukumbuye mugore mwiza.

 Image result for jose chameleone and his wife

Daniella yemereye umugabo we kongera kurushinga

Umunyamideli akaba n’umugore ukunze kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, Daniella washakanye na Jose Chameleone wakunzwe mu ndirimbo nka “Kipepewo” yasubije ku cyifuzo cy’uko umugabo we yamusabye kongera gukora ubukwe. Uyu mugore uherutse kwibaruka umwana wa Gatanu yavuze ko imyaka 15 ishize akunda by’ikirenga umugabo we w’umunyamuziki, yongeraho ko imyaka 10 bamaranye yabaye iy’umunezero n’amashimwe ahorana ku mugabo we, ngo nta kintu na kimwe yagereranya n’urugendo rw’ubuzima abanamo na Jose Chameleone. Yagize ati:

Imyaka 15 y’urukundo rusendereye n’imyaka icumi y’ubutagatifu mu rugo rwacu, ntacyo nagereranya n’urugendo rwacu, byose twarabibonye…Igihe kinini cyane nagiye tsindwa ariko wabaye iruhande rwanjye urankomeza ngaruka mu murongo mugari…Kunsaba ko nakongera gushyingiranwa nawe ntabwo nazuyaza. Ndabyemeye rwose.

Uyu mugore Daniella aracyari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yabyariye umwana wa Gatanu, Jose Chameleone yahise aha izina rya Xara Amani Mayanja. Mu mwaka ushize, uyu mugore yari yanditse asaba gatanya ashinja umugabo we Chameleone kumuhohotera no kumuca inyuma gusa, baje kwiyunga mbere y’uko urukiko rwakira ikirego cyabo nk’uko ikinyamakuru Chimpreports cyabyanditse.

Jose Chameleone yarushinze n’umufasha we muri 2008, ni ubukwe bwari buhenze cyane nk’uko byagiye bivugwa, bashyizwe ku rupapuro rwa mbere rw’itangazamakuru ubwo bahuzaga inshuti n’imiryango muri ubwo bukwe.

Image result for jose chameleone and his wife

Chameleone na Daniella bamaranye imyaka icumu barushinze

Image result for jose chameleone and his wife






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rukundo5 years ago
    Byiza cyane.mbifurije imigisha iva kumana.Urukundo nirwogere.
  • Frank5 years ago
    Mbega byiza muri coupre nziza kbs urukundo rwanyu hari beshi barwigiraho byishi imana ikomeze ibiteho.
  • coco5 years ago
    Aba bantu barakundana, byiza cyane pe.





Inyarwanda BACKGROUND