RFL
Kigali

Daniel aracyabitse amabaruwa yandikiwe muri 2004 n’inkumi bamaranye 15 bagiye gukora ubukwe-UBUHAMYA+AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/07/2018 13:46
54


Muri iki gihe biragoye ko abakundana barambana imyaka ingana gutya (15) ariko kuri Murwanashyaka Daniel na Harindintwali Providence byarashobotse. Ubukwe bw'aba bombi butegerejwe tariki 25/08/2018.



Imyaka 15 irashize aba bombi bakundana. Mu mwaka wa 2004 ni bwo batangiye kwandikirana amabaruwa na n'ubu uyu musore acyibitse nk’ikimenyetso cy’uko yakunze uyu mukobwa kugeza ubwo anafashe umwanzuro wo kubana nawe bakazatandukanywa n’urupfu.

Mu kiganiro cyihariye yahaye INYARWANDA, Murwanashyaka Daniel yavuze urugendo rw’urukundo yakoranye n’uyu mukobwa, akabasha kubaka inzu muri Kigali kugeza ubwo aniyemeje gusezerana n’uyu mukobwa imbere y’Imana n’abantu. Yatangiye atubwira ibanga yakoresheje ngo barambane. Yagize ati:

Njyewe ibanga nakoresheje kugira ngo tumarane imyaka 15 yose cyangwa se kuba ndangije kaminuza ngahita nkora ubukwe ndetse no kuba narabashije kubaka inzu mu mujyi wa Kigali mu gihe urubyiruko bagenzi banjye ibyinshi bibagora, kuva nkiri muto nabagaho ubuzima bufite intego. Ni ukuvuga buri gihe mba mfite gahunda y’ibyo ngomba gukora mu kwezi , mu mezi atandatu, ni yo mpamvu ku mwaka wose mba mfite ibyo nzakoramo. Icyatumye turambana ni uko mu gihe nakoraga gahunda y’umwaka sinigeraga mukuramo cyane ko nahise nzamuka nkaza i Kigali, ndebera kuri bakuru banjye bagiye bashaka abagore bahuriye hano mu mijyi batazi n'aho bavuka ugasanga bahora barwana umugore yarananiranye.

Ngo ibi byose byatumye asubiza amaso inyuma afata umwanzuro ntakuka wo gushaka umukobwa azi neza yirinda amakimbirane ya hato na hato yo mu ngo z’ubu. Ati “Mvuze akandi ku mutima, nahise numva mu mutwe wanjye ngomba kuzashaka umukobwa nzi iwabo, nanjye anzi, byaba akarusho tunaziranye no mu bwana. “ Yunzemo ati:

Ibyo rero byamfashije kumuhoza ku mutima kuko muri 2009 ni bwo nageze i Kigali. N’ubwo nigaga ariko nawe yiga ntibyari kunyorohera gusubira i Rusizi ngo mbone umukobwa wuzuza za conditions. Ikindi kubera ko muri 2013 nahise ngura akabanza gafite 3m/7m mu mujyi wa Kigali ngatangira kubaka nahise mba busy (nihugiraho) ku buryo kubona umwanya wo kujya mu bakobwa wabuze.

Daniel

Daniel agiye kurushinga na Providence bakundanye guhera muri 2004

Inama yagiriye urubyiruko:

Murwanashyaka Daniel avuga ko urubyiruko rukwiriye kubaho rufite intego, gusobanukirwa neza icyo bashaka, kugendana n’iterambere no kuzirikana ko iki gihugu ntawe bagisiganira. Yagize ati:

Inama nagira urubyiruko ni uko babaho ubuzima bufite intego. Gupanga ibyo bazakora n’ibyo bifuza kugeraho kandi bagaharanira kubigeraho nk’uko babyiyemeje. Ikindi urubyiruko bagomba gutekereza cyane bakumva ko ari bo mbaraga z’igihugu bakamenya ko iyo bukeye bukongera bugacya nabo baba batera ikirenge mu cy’ababyeyi bacu, ejo tukaba ba sogokuru. Ibyo rero bizatuma mu mitima yabo buri munsi bamenya icyo bashaka kandi nk’uko babivuga ‘Uzi icyo ashaka ntatoragura icyo abonye’. Ikindi nabwira urubyiruko ni ukugendana n’iterambere ariko tukaganira n’ababyeyi bacu n’abakuze, tukagerageza guhuza iterambere n’umuco tukareka kuba ba nyamujya iyo bigiye kuko ‘agahugu katagira umuco karacika’.Tukamenya ko icyo gihugu duharira abakuze ejo azaba ari icyacu.

Murwanashyaka Daniel kandi yakomeje agira urubyiruko bagenzi be inama zerekeranye n'urukundo. Yagize ati "Inama rero nabagira mu rukundo bagomba gushishoza. Ikindi bakamenya kwifata no kwihangana bakajya bamesa kamwe. Kuko biba byiza iyo wubatse urugo utarigeze ujarajara. Kandi uwo mugiye kurushingana muziranye biba ari ibyishimo bihoraho. Kandi kwihanganirana biba intwaro ikomeye mu rukundo.”

iyi foto

Iyi foto yayihawe n'umukunzi we muri 2006

Daniel Murwanashyaka w’imyaka 27 y’amavuko ugiye gukora ubukwe na Harindintwali Providence w’imyaka 25 y’amavuko, ni umwe mu bana barihiwe amashuri na Imbuto Foundation akaba n’umwe mu bamaze kwishyira hamwe bagafasha abandi kubarihira amashuli bihurije mu muryango ‘Edified Generation Rwanda’.

Abana barihiwe na Imbuto Foundation uretse kuba ari abahanga mu mashuli baba ari n'indakemwa mu mico no mu mwifatire bigishirizwa mu ngando zitegurwa na Imbuto Foundation buri mwaka. Uyu musore akomoka mu muryango utishoboye ariko bivuye mu kwizigama duke yabonye mu biraka yakoraga mu mwaka wa 2013, yiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa Gatanu, yakoze uko ashoboye abasha kugira inzu ye bitwe mu mujyi wa Kigali.

Murwanashyaka Daniel yasoreje kaminuza muri Tumba College of Technology, iherereye i Rulindo mu Majyaruguru. Yize ikoranabuhanga n’itumanaho rigera kure (Electronics and Telecommunications). Agiye kurushinga na Providence Harindintwali buzaba tariki 25 Kanama 2018. Gusezerana imbere y’Imana ni muri Paruwasi ya Giheke; abatumiwe bazakirirwa muri Salle ya Paruwasi ya Giheke mu karere ka Rusizi.

Imbuto Foundation yatangijwe mu mwaka wa 2001 na Madamu Jeannette Kagame, Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame. Yashinjwe igamije kuzamura imiryango itishoboye binyuze mu guha icyerekezo no guteza imbere uburezi cyane cyane bw'abana b'abakobwa, ubuzima na gahunda zigamije imibereho myiza y’abaturage. 

AMAFOTO:

abana

barihira

Edified

Generation

Rwanda

Aba ni bamwe mu bana barihirwa binyuze muri Edified Generation Rwanda..Uyu musore nawe abigirimo uruhare

yasoje kaminuza

Yasoje Kaminuza muri uyu mwaka

imyaka 15

Imyaka 15 irashize bakundana

amabaruwa

yandikiwe n'umukunzi we

barakundana

imitoma

yandikiranye

Amabaruwa yagiye yandikirana n'umukunzi we mu gihe bamaranye. Icyo gihe telefone zari zitaragera kuri bose

invitations

'Invitations' z'ubukwe

inzu ye

iwe mu rugo

mu rugo aho atuye

aho batuye

Aha ni iwe, inzu ifite ibyumba bitatu, Saloon, douche na Toilet. Ibi byose yabigezeho yize, ntiyigeze acikiriza amashuri kugeza asoje kaminuza ku ya 28 Kamena 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Murwanashyaka Daniel5 years ago
    Nukuri ntabyishimo birenze ibi mugihe ugiye kubana numuntu mumaranye 15 uru nurugero rwiza rwerekanako urukundo rwumwimerere rukibaho
  • Ingabire V.5 years ago
    WOOOOWWWWW..Mbega inkuru ishimishije, cyakora iri ni isomo abore bakwiye kwigira kuri daniel kuko ntibisanzwe mu rukundo cg mu buzima busanzwe ni gacye wabona abasore babaho ubuzima bufite intego. Daniel Courage cyane kandi Inyarwanda izatugezeho amafoto y'ubukwe n'ubuhamya bw'umukobwa. Turabashyigikiye. Amahirwe masa , muzubake rukomere Ndemeyeeeeeeee
  • Fidele5 years ago
    Daniel Nindashyikirwa rwose, Congz kubwakazikose knd Kugira intego ninama nziza kuritwese byumwihariko Urubyiruko.
  • Dan5 years ago
    Nice to hear, Happy to see, hard to find, Ibi bintu biratangaje pe, ubanza ahari urukundo rukibaho pe! Ungero ziracyaboneka!
  • Dan5 years ago
    Mukomeze Rwose musakaze urukundo rwanyu! Crgs, ruzabatunge m, Rubarange kugeza kundunduro!
  • Recho5 years ago
    Kbs Danny tukurinyuma wabaye intwari muri byose
  • ganza5 years ago
    Nukuri uyu muryango ugiye kutubera ikitegererezo byumwihariko urubyiruko .gsa dukeneye ubuhamya bwanyampinga namafoto yubukwe ikindi twabasabaga bizanyure kuri television rwanda kuko byadufasha turi benshi
  • clara5 years ago
    Iyi nkuru yose iraryoshye pe. kandi Daniel Imana izamwibakire neza ari serious pe atandukanye na benshi. nsekejwe n'akabaruwa umukobwa yamwandikiye amubwira gahunda bahanye ko yapfuye ati"wihangane bibaye ntabishaka" hahaha ibirori bihire bana b'u Rwanda
  • Anne Marie5 years ago
    ubu bukwe nzabutaha nubwo ntabazi ariko nabonye invitation nzabahamagara
  • Eric Kwizera5 years ago
    congz bro ese ibintu nkibi isi yabyihererana ibi bigomba kumenyekana kuko njye navuka sindamarana numukobwa amezi 3 sinzi Daniel na Providance babaye ishuli kuri twese nukuri igihugu kibigeho banjye bajya mugando gusa nashimye inama yahaye urubyiruko byumwihariko kubaho byo nukuba ufite intego nukuri barankebuye bazatange ubuhamya kuri Rwanda tv kuko byafasha benshi. nukuri Imana izabafashe muri byose kuko mumbereye ababyeyi kdi tungana muduhe contact zabo tubafashe mubukwe byabo nukuri bankoze ahantu pe
  • vanessa5 years ago
    mbega inkuru nshiza nukuri bikoze kumutima rwose amafoto yubukwe bwabo muzadufashe muyaduhe aba bageni bazabahe ikikombe cya couple yumwaka kuko abandi bakibonera ubusa nukuri muramfashije bikomeye muzaduhe ubuhanya bwa Providance byumwihariko. nukuri Imana izabahembe kdi izabane namwe muri byose
  • NIKUZE VEREDIANE5 years ago
    woowwww ese koko iyi nkuru nimpamo aba nibo bakigisha urukundo bikumvikana naho abandi baba bacyatsa aba baza duhe ubuhamya kuri radio Rwanda na Rwanda tv bizafasha benshi nukuri muramfashije nuko nacyo ndiho nabagurira akantu pe . aba bageni igihugu kibiteho nkuko bita kuri bamiss rwanda kuko bafite byinshi batwigisha. courage abageni
  • 5 years ago
    Aba n'ubwo ntabazi ndabatwerera tu. Nshimiye na Janvier Iyamuremye wabashije kutugezaho iyi nkuru.
  • 5 years ago
    Ngenzi
  • 5 years ago
    Wow!ndabikunze! god bless your love ❤ !
  • ndanyuzwe5 years ago
    kbs muri abana burwana iyi nkuru nimpamo kuko itandukanye nizindi kbs reba nawe ako kabaruwa. nukuri minister yumuco bige kuri izi mpfuta zu Rwanda bage bahugura abandi kuko bafite byinsi munzira baciyemo. ahubwo iyi nzuyabo natwe tuyibaterere akarangi nikuri Daniel nako utari wagize pe congz
  • Marry5 years ago
    ese ntibakunda kubona aba bageni cyangwa kuri tv nukuri uru rugo rurashimishije kdi kugitekerezo cyanjye muzampe uburyo nahura na Providence haricyo yamfasha kbs hahirwa aho azatura kuko mukagoroba kababyeyi azabera umujyana kbs. Imana ikomeze kububakira
  • Bosco5 years ago
    umva Daniel nukuri uranyubatse pe kdi ugiye kubaka ubikwiye kuko ninama utanza nizabantu bakuru abasore batekereza nkawe baboneka rimwe mumyaka icumi . ibi tuzongera kubibona muri 10 years irimbere gusa unshigiye isomo pe . twizereko musatugezaho ubukwe kuko aba ni ishuli kuritwese. nshimiye ababyeyi banyu byumwihariko. bareze neza kdi namahirwe kubyara abana nkamwe.
  • Ndindi5 years ago
    Kuba umuzi uwo mukobwa ntibiguhanaguraho icyaha n'ubundi azakunyaza ukanure amaso nk'uko natwe dukanuye !! Upfa kutazagaruka hano wiriza nkakana ngo tuguhoze,any way wowe inama nakugira nukuzamubera mwiza kd ukagira intego yo kumu convainca ko ari wowe yari akeneye kd good luck.
  • fisto5 years ago
    nukuri Daniel urugero rwiza kdi ntakitashoboka mugihe ufite intego gusa byo biratangaje kurangiza kaminuza ugahita ushaka mugihe nkanjye maze 4 sindanategura gushaka gusa nuko bidashoboka gusa iyi motivation igiye kuri radio cyanga tv Rwanda byafasha benshi byumwihariko urubyiruko. nukuri ndagushyimiye byumwihariko





Inyarwanda BACKGROUND