RFL
Kigali

Daniel Ngarukiye yahishuye ko Sekuru (Semivumbi) ari we wamwiyitiye amazina ndetse ko ari nawe akomoraho inganzo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/05/2018 10:47
0


Daniel Ngarukiye, umwe mu bahanzi b'abanyarwanda bazwi cyane mu njyana gakondo ndetse no gucuranga neza inanga, si kenshi wabona umusore wishoye mu njyana gakondo cyereka abaye afite aho ayikomora cyane mu muryango we. Ibi ni byo byatumaga benshi bibaza impamvu umusore wari ukiri muto nka Daniel Ngarukiye akora injyana gakondo.



Uyu mugabo ubu wibera ku mugabane w’Uburayi aganira na Inyarwanda yatangaje ko inganzo ye ayikomora kuri Sekuru witwa Semivumb wari intore kwa Rudahigwa. Daniel Ngarukiye ahamya ko inganzo yo guhamiriza no kuririmba injyana gakondo ayikomora kuri sekuru wari waramuraze kuzamuhorera cyangwa kuzamusigariraho nk'uko yanabimwiyitiye mu mazina yamwise ubwo uyu yari akivuka. Daniel Ngarukiye yagize ati:

Nkivuka Sogokuru yaragize ati mumpe uyu mwana mwiyitire amazina, arangije anyita Daniel Ngarukiye Mbonyumporera, iri rya nyuma yarinyise azi neza ko ari njye uzamusigariraho, nyuma yo gukura no gusobanukirwa ko ari njye ufite inshingano zo guhorera sogokuru nabikoranye ubushake ndetse n’umurava ariko ikimbabaza ni uko atakiriho ngo byibuza amenye ko muhorera.

DanielNgarukiye ngo ashengurwa no kuba Sekuru atakiriho ngo arebe ko yamusigariyeho neza muri gakondo

Sekuru wa Daniel Ngarukiye yitwaga Semivumbi akaba yarahamirizaga ibwami kwa Rudahigwa hamwe na ba Sentore se wa Masamba Intore ndetse na ba Butera, Nk'uko yanabyise Ngarukiye Daniel, ngo yifuzaga ko Ngarukiye Daniel ari we wazamusigariraho igihe azaba atagihari akamusimbura mu muhamirizo ndetse no kubyina injyana Gakondo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND