RFL
Kigali

Daddy Birori waguzwe akayabo na Al Ahly Tripoli yerekanywe ku mugaragaro-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/02/2018 9:19
1


Rutahizamu ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda akaba umukinnyi mpuzamahanga wakinaga mu ikipe ya As Vita Club kuri ubu yamaze gusinyira ikipe ya Al Ahly Tripoli yo muri Libya aho yaguzwe akayabo k’amadorali ya Amerika cyane ko yaguzwe ibihumbi magana abiri. Kuri ubu yamaze kwerekanwa ku kugaragaro nk’umukunnyi mushya wa Al Ahly Tripoli.



Uyu mukinnyi wanakiniye ikipe y’igihugu Amavubi kuri ubu yamaze kwerakanwa nk’umukinnyi wa Al Ahly Tripoli aho yayisinyiye umwaka umwe w’imikino ku madorali ibihumbi magana abiri (200000USD) asaga Miliyoni ijana na mirongo itandatu z’amafaranga y’u Rwanda (160 0000 0000frw) mu gihe cy’umwaka umwe gusa yasinyiye iyi kipe yamukuye muri Vita Club yo muri RDC.

Daddy Birori cyangwa se Etekiama Agiti Tady nkuko iwabo muri Congo bamwita amakuru agera ku Inyarwanda ni uko azajya ahembwa buri kwezi amadorali ibihumbi icumi by’amadorali y’Amerika (10000 USD) arenga Miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda (8000000frw). Magingi aya yamaze kwerekanwa nk’umukinnyi mushya w’iyi kipe ya Al Ahly Tripoli yo muri Libya aho azajya yambara nimero 29.

Daddy Birori ni umukinnyi utazibagirana mu mitwe y’abanyarwanda nyuma yuko yatumye u Rwanda ruhanwa muri 2014. Ni nyuma yuko yari amaze gutsinda ikipe ya Congo Brazaville mu mikino yo gushakisha itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika ariko iki gihugu kirega u Rwanda ndetse n’uyu mukinnyi aho u Rwanda na Daddy Birori bahise bahanwa na CAF.

Daddy BiroriDaddy BiroriDaddy Birori

Daddy Birori yerekanywe ku mugaragaro muri Al Ahly Tripoli

Inkuru ya Uwimana Clarisse






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ukuri 6 years ago
    Daddy niwowe mu striker u Rwanda ruheruka kbsa abandi baba bahamiriza. Kdi Daddy siwe watumye baduhana ahbwo abiha kwita amazina abo batabyaye nibo batumye duhanwa





Inyarwanda BACKGROUND