RFL
Kigali

D Cruz afite inzozi zo kuba umwe mu baraperi bakomeye hano mu Rwanda mu myaka 2 - VIDEO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:16/12/2014 14:21
1


Umuhanzi ukizamuka mu njyana ya Hip Hop ,D Cruz aratangaza ko kuri ubu ari gushyira imbaraga nyinshi muri muzika ye ndetse afite indoto zo kuzaba umwe mu baraperi beza bazaba bakomeye mu Rwanda mu myaka 2 iri imbere.



Ibi umuhanzi Niyitanga Andre uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya D Cruz yabitangarije inyarwanda.com ubwo yatugezagaho amashusho y’ indirimbo  yise Banguka yakoranye n’umuhanzi Gisa cy’Inganzo. D Cruz ubusanzwe uririmba injjyana ya Hip Hop, atangaza ko afite gahunda ndende yo kwagura umuziki we nubwo agenda ahura n’ibibazo binyuranye. Yagize ati” Kuri ubu ndi kwagura muzika yanjye ngerageza no gukora amashusho kugira ngo ndusheho kwiyegereza abafana b’umuziki nyarwanda nanjye babone impano yanjye nubwo biba bitoroshye. Ndateganya ko nibura mu myaka ibiri nzaba maze kuba umwe mu baraperi bakomeye hano mu gihugu cyacu.

D Cruz

Umuhanzi D Cruz

Yakomeje agira ati” Iturufu nzakoresha ni ugukora cyane ndetse no gukora ibihangano bifite umwihariko.” Kugeza ubu uyu muhanzi akaba amaze kugira indirimbo 3:Inzira nshya, Mpere he ndetse na Banguka ari nayo yamaze gukorera amashusho.

Reba hano amashusho y'indirimbo Banguka D Cruz yakoranye n'umuhanzi Gisa

D Cruz atangaza ko yatangiye muzika mu mwaka wa 2012 ariko kubera ibibazo by’ubushobozi ndetse no kumenyakanisha ibikorwa bye(Promotion) atabashije gukora indirimbo nyinshi ngo na we agaragaze icyo ashoboye. Gusa atangaza ko kugeza ubu yahinduye imikorere ndetse akaba agiye gushyira imbaraga nyinshi muri muzika ye . Riderman akaba ariwe muhanzi areberaho kandi yifuza kuzagera ku rwego rwe , byaba byiza akaba yanarenzaho.

 

R.Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gahe Derrick9 years ago
    Komeza ukore shaho ukorere ibintu byawe promotion igihe kirekire hanyuma wamamare sha





Inyarwanda BACKGROUND