Muri 2016 ni bwo Wizkid yagombaga kujya gutaramira muri Uganda, icyakora icyo gihe uyu musore wamamaye muri Nigeria ndetse no muri Afurika muri rusange ntabwo yabashije kuhagera ngo akore iki gitaramo. Ibi byatumye bamujyana mu nkiko. Nyuma yaho yemeye kujya gukorera igitaramo i Kampala aho yanamaze kugera kuri uyu wa 6 Ukuboza 2017.
Wizkid yageze i Kampala kuri uyu wa Gatatu tariki 6 ukuboza 2017 i saa munani n'igice z’amanywa zo muri Uganda, mu gihe itsinda ry’abacuranzi be ryo ryageze muri Uganda mu minsi ishize, aha bakaba bari bagiye kwitegura igitaramo gikomeye Wizkid agomba gutaramamo kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukuboza 2017 nyuma y’umwaka wose abeshye abaturage ba Uganda ko azabaririmbira mu gitaramo ariko bikarangira atahageze.
Akigera ku kibuga cy’indege Wizkid wari ujyanywe n’indege ya Sauth Africa Airlines yakiriwe n’imbaga y’abanyamakuru kimwe n'abaturage bari aho bahise bamuhururira bashaka kwitegereza uyu musore wamamaye muri Afurika abikesha impano ye ya muzika. Yavuye ku kibuga cy’indege n’imodoka nziza yari yateguriwe yanditseho izina rye ‘Star Boy’. WizKid mu minsi yashize nibwo yataramiye mu Rwanda mu gitaramo gikomeye cya Miitzig BeerFest iki cyabereye Rugende, hirya gato y’umujyi ariko kikanga kikitabirwa n’imbaga y’abakunzi ba muzika mu Rwanda.
Wizkid yamaze kugera KampalaAbanyamakuru b'imyidagaduro muri Uganda bari babukereye kwakira Wizkid
Wizkid yari yateguriwe imodoka yanditseho izina rye agomba kugendamo
AMAFOTO: Chano8
TANGA IGITECYEREZO