RFL
Kigali

Cyera kabaye Wizkid wari warashyize ku katsi Abagande yageze i Kampala yakirwa bikomeye–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/12/2017 16:25
0


Muri 2016 ni bwo Wizkid yagombaga kujya gutaramira muri Uganda, icyakora icyo gihe uyu musore wamamaye muri Nigeria ndetse no muri Afurika muri rusange ntabwo yabashije kuhagera ngo akore iki gitaramo. Ibi byatumye bamujyana mu nkiko. Nyuma yaho yemeye kujya gukorera igitaramo i Kampala aho yanamaze kugera kuri uyu wa 6 Ukuboza 2017.



Wizkid yageze i Kampala kuri uyu wa Gatatu tariki 6 ukuboza 2017 i saa munani n'igice z’amanywa zo muri Uganda, mu gihe itsinda ry’abacuranzi be ryo ryageze muri Uganda mu minsi ishize, aha bakaba bari bagiye kwitegura igitaramo gikomeye Wizkid agomba gutaramamo kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukuboza 2017 nyuma y’umwaka wose abeshye abaturage ba Uganda ko azabaririmbira mu gitaramo ariko bikarangira atahageze.

Akigera ku kibuga cy’indege Wizkid wari ujyanywe n’indege ya Sauth Africa Airlines yakiriwe n’imbaga y’abanyamakuru kimwe n'abaturage bari aho bahise bamuhururira bashaka kwitegereza uyu musore wamamaye muri Afurika abikesha impano ye ya muzika. Yavuye ku kibuga cy’indege n’imodoka nziza yari yateguriwe yanditseho izina rye ‘Star Boy’. WizKid mu minsi yashize nibwo yataramiye mu Rwanda mu gitaramo gikomeye cya Miitzig BeerFest iki cyabereye Rugende, hirya gato y’umujyi ariko kikanga kikitabirwa n’imbaga y’abakunzi ba muzika mu Rwanda.

wizkid

Wizkid yamaze kugera KampalawizkidAbanyamakuru b'imyidagaduro muri Uganda bari babukereye kwakira Wizkidwizkidwizkid

Wizkid yari yateguriwe imodoka yanditseho izina rye agomba kugendamo

AMAFOTO: Chano8






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND