Nyuma y’igihe kinini atumvikana mu muziki, Croidja wari warafashe icyemezo cyo guhagarika burundu ibijyanye na muzika, kuri ubu yamaze kwisubiraho, ndetse ashyira ahagaragara indirimbo ye ya mbere akoze kuva yagera muri Afrika y’epfo.
Uyu musore wari umwe mu batangije Just family yari yarafashe icyemezo cyo guhagarika muzika nyuma yisenyuka ry’iri tsinda, aho yavugaga ko yaje kumenya Imana agasanga ibyo yakoraga byari binyuranyije ni imyimerere ikwiye umwemeramana w’idini ya Islam abarizwamo.
Uhereye ibumoso: Bahati, Jimmy(M Green) na Croidja ubwo bari bakiri kumwe muri PGGSS II
Nyamara nyuma yaho iri tsinda rya Just family rizutse, bakanamusimbuza uwitwa Chris, ubu Croidja nawe yahamije ko agiye kongera gukora umuziki ariko akawukora ku giti cye nkuko yabitangarije Inyarwanda.com.
Umuziki burya ni ikintu navuga ko gikomeye, ni ayandi marangamutima aba yinjiye mu muntu. So, kuri njyewe koko nari navuze ko naretse umuziki ariko hari izindi mpamvu zanjye bwite zatumye nsubira muri muzika. Croidja
N’ubwo atabyeruye neza, Croidja ntahisha ko yababajwe n’uburyo bagenzi be bahoranye muri Just family bagiye batangaza ko uwo bamusimbuje (Chris) ari umuhanzi ukomeye abantu badakwiye gukomeza kwibaza impamvu yamusimbuye.
Croidja umaze hafi imyaka 4 atuye muri Afrika y'Epfo, aho yanashakiye umugore mu ntangiriro z'uyu mwaka
Mu kiganiro na Croidja yagize ati “ Hari abantu baba bashaka kwitendekaho umuntu kandi badafite impamvu ifatika.”
Abajijwe icyo avuga ku itsinda yahozemo rya Just family, ubu naryo rikomeje gukora ibihangano bishya. Croidja yagize ati “ Ni abantu twakoranye muzika kuva kera, tureke ibintu byo kuvugana nabi mu itangazamakuru, tuzirikane aho twavanye, kuvugana nabi ntabwo bishimisha abantu bahoze bakunda muzika yacu, bikazana ikibazo mu twebwe kandi bitari bikwiye.”
Chris(hagati)wasimbuye Croidja muri Just family nshya
Ku byo yari yatangaje ubwo yarekaga umuziki avuga ko gukora umuziki ari ‘haramu’. Croidja abajijwe niba ubu noneho agiye gukora umuziki azi neza ko ari ikizira. Yagize ati “ N’ubwo navuze ko umuziki ari haramu koko nibyo ariko biterwa n’uburyo ubigendamo, burya muzika biterwa n’uburyo urimo kwitwara, ubwo ni ubwenge buri hejuru bwo kubyumva no kubisobanukirwa.”
KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO NSHYA YISE 'NIPO'
Croidja avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo, afite indi mishinga myinshi ateganya gukora abifashijwemo n’uyu mu producer w'umuzulu bakoranye iyi ndirimbo. Tubibutse ko Croidja yahoze aniririmbana ku giti cye mbere aho yanagize indirimbo yitwwa 'Mama' yakunzwe cyane, mbere y'uko ahura n'abasore batangizanyije Just family ya bane yari igizwe na Kim Kizito, Bahati, Jimmy(M Green) na Croidja.
TANGA IGITECYEREZO