RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo yamaze benshi impungenge avuga ko azakomeza gukinira ikipe ya Real Madrid

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:26/07/2017 7:47
0


Cristiano Ronaldo yamaze benshi impungenge atangaza ko azakomeza gukinira ikipe ya Real Madrid mu rwego rwo gukomeza gutwara ibikombe.



Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu gihugu cya Esipanye,Marisa(Marca) yavuze ko akeneye gukomeza gutwara ibikombe,Cristiano yagize ati”Gutsindira ibikombe bikomeye ndi kumwe n’ikipe yanjye mu mwaka ushize ni ikintu cyanshimishije,kongera gukora ibintu nka biriya ni ikintu cyizaba ari cyiza cyane”.

Cristiano yongeyeho ko akeneye gukora cyane umwaka utaha kandi ko umupira w’amaguru ari ubuzima bwe kandi ko awukunda.Ibi uyu mugabo abitangaje mu gihe hari hashize iminsi hari amakuru avuga ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Paris Saint Germain cyangwa se Manchester United nyuma yaho muri Espagne bamushinjaga kunyereza imisoro.

Aya ni amakuru yashimangiwe na Zidane avuga ko Cristiano akiri kumwe nabo. Yagize ati”aAzagumana natwe”. Zidane yongeyeho ko Cristiano ari kumwe n’ikipe mu biruhuko nyuma y’imikino ya Confederation yabereye mu Burusiya.

Src:Mirror






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND